Ibitaro bya Gisirikare byatangiye gutanga insimburangingo ku bafite ubumuga bwo kutumva

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), byatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga insimburangingo ku bantu bafite ubumuga bwo mu matwi. Igikorwa cyabereye mu ishami ryabyo rivura indwara zo mu myanya y’ubuhumekero (ORL), kuri uyu wa 03/05/2013.

Muganga Dr.Col. Eugene Twagirumukiza uyobora ishami rya ORL mu bitaro RMH yatangaje ko uwo mushinga atari mushya kuko wari usanzwe ukora, utanga insimburangingo ku babagana.

Yatize ati: “Uyu mushinga wo gukora no gutanga insimburangigo ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva umaze imyaka ibiri tuwutangije.

Col. Dr. Twagiramukiza ushinzwe ibyo kuvura amatwi, umunwa, amaso n'amazuru.
Col. Dr. Twagiramukiza ushinzwe ibyo kuvura amatwi, umunwa, amaso n’amazuru.

Uyu munsi ufunguwe ku mugaragaro tukaba kandi tudashidikanya ko uzagera ku nshingano wiyemeje utanga insimburangingo, ku Banyarwanda n’abanyamahanga batugana”.

Yongeyeho ko ikigamijwe atari ugutanga izo nsimburangingo ahubwo ari ukumenya igitera ubu bumuga n’uko umuntu yabwirinda hakiri kare. Ubusanzwe abakeneraga izi serivise bajyaga kuzishaka hanze nka Afurika y’Epfo, Kenya n’i Burayi.

Iyi serivise ifite ubushobozi bwo kuvura abantu hagati ya batanu n’icumi buri munsi, bakagenda bakize. Insimburangingo imwe ku giciro giciriritse igeza ku madolari 320$ (Amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 230) naho ihenze ikageza ku madolari ibihumbi 10.

Babanza kuvugisha umurwayi bagapima ubushobozi afite bwo kumva.
Babanza kuvugisha umurwayi bagapima ubushobozi afite bwo kumva.

Nyuma yo guhabwa insimburangingo, umukecuru Mukangenzi Maria w’imyaka 87 waturutse i Tumba mu Karere ka Huye, yashimiye ibitaro bya Rwanda Military Hospital (RMH) ku bw’igikorwa yakorewe.

Ibi kandi byanagarutsweho n’umukobwa we wari wamuherekeje ubwo yavugaga ko uyu mukecuru yari amaze imyaka 20 atumva. Ubu bufasha butangirwa ubuntu ku bafite ubumuga bwo kutumva basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Umukecuru witwa Nyirangare Emerta amaze guhabwa akuma kamufasha kumva. Hano ari kuvugana n'umuganga kugirango barebe niba yumva.
Umukecuru witwa Nyirangare Emerta amaze guhabwa akuma kamufasha kumva. Hano ari kuvugana n’umuganga kugirango barebe niba yumva.

Dr.Col. Twagirumukiza yakomeje avuga ko iyi serivisi ije gukemura ibibazo ku Banyarwanda bakeneye izi nsimburangingo no ku baturanyi bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, dore ko uyu munsi wonyine bakiriye Abarundi bagera kuri 27 bakeneye ubwo bufasha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibitaro bya Kanombe bije bikenewe. Abari bafite ibibazo bitandukanye by’umubiri bagiye kuvurwa neza kandi byihuse. Biziye igihe.

yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Icyo nkundira ibintu byose bya gisirikare ni uko bidaatinda mu makoni! Ni ugukorana ibakwe pee! Aka kanya bahawe ibyuma, bahise babibyaza umusaruro, none n’abaturage batangiye gusangizwa ibyiza byabyo. Mbakuriye ingofero.

Kantengwa yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ibitaro bya gisirikare bya kanombe bifasha abaturage cyane kubona babavurira ubuntu bakabaha ingingo zihenze gutya,si henshi wabisanga mu bindi bihugu.

johnson yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ibitaro bya kanombe niindashyikirwa mu gutanga servisi z’ubuvuzi utasanga ahandi,bagira uko bamanuka bagasanga abaturage bakabavurira aho batuye,ibi rero bituma n’umukene nyakujya abona ubuvuzi bukwiye.

safari yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka