Mani Martin ababajwe n’amagambo yanditswe kuri Cecile Kayirebwa

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Mani Martin yagaragaje agahinda kenshi yatewe no gusoma amagambo atari meza kuri Cecile Kayirebwa bigendanye n’ikirego yatanze ku burenganzira bw’ibihangano bye ariko akaba atatangaje aho yabisomye.

Ayo magambo yasomye nk’uko yabyanditse, aragira ati: « …Cecile KAYIREBWA nagende, areke gusaza yanduranya, nareke gusazira mu manza yitwaza ngo yarahanze, ntacyo yaririmbye kiruta iby’abandi nakure inda nini aho!...Ibihangano bye byabaye outdate… ».

Mu nyandiko ndende cyane, Mani Martin yagaragaje agahinda kenshi ubwo yavuagaga ko atiyumvisha uburyo umuntu wabaye mu Rwanda, uzi u Rwanda cyangwa se wakandagiye mu Rwanda yatinyuka kwandika amagambo nk’aya.

Yagize ati: « Ndatangaye, ndanababaye cyane, cyakora sintunguwe kuko isi yamaze kunteguza ko ibyo umuntu atiyumvisha ko byaba byose biba bishobora kubaho! Mana we, dutuye mu isi idashima icyiza ahubwo ikimakaza ikibi, hakaba n’ubwo dushima icyibi tukagaya icyiza ku bw’inyungu zacu bwite ».

Mani Martin kuri we asanga Cecile Kayirebwa ari umuntu ukwiriye kubahwa cyane kuko asanga abahanzi benshi ba hano mu Rwanda bamukomoraho inganzo nawe atiretse.

Mani Martin ngo inganzo ye ayikomora kuri Cecile Kayirebwa kandi amubona nka Mama we mu muziki.
Mani Martin ngo inganzo ye ayikomora kuri Cecile Kayirebwa kandi amubona nka Mama we mu muziki.

Yagize ati : « …gusa nyine nanjye nk’umukunzi w’imena wa Cecile Kayirebwa nshobora kuba nabashije kuganzwa n’amarangamutima bigatuma wenda mbabazwa n’ibitababaje! cyakora kuri jye yarakoze cyaaane! ni umuntu ukomeye cyane mu mutima wanjye, ku buhanzi bwanjye no ku muco nyarwanda. Nta kintu navuga ku by’urubanza rwe, gutsinda cyangwa kudatsinda, kuba yaba afite ukuri cyangwa atagufite, byo bizwi n’abanyamategeko…. ».

Mani Martin yashoje inyandiko ye ndende cyane ashimira Cecile Kayirebwa anahamya ko kuba Cecile Kayirebwa yarabaye umuhanzi aribyo byamugize uwo ariwe kugeza ubu.

Yagize ati : « …Maman, ndagukunda, ndakubaha kandi nzahora ngukunda kuko kubaho kwawe muri muzika byangize uwo ndiwe uyu munsi nzahora ngusabira Imigisha ya nyagasani uragahora wizihiwe uragahorane Imana n’abantu ».

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 9 )

Gutuka Cecile Kayirebwa ni ukurengera, kuko niba yararegeye uburenganzira bwe nk’umuhanzi yabutsindiye kandi nicyo ubutabera buberaho. Nta nka yaciye amabere, nacyetse ko kurega yaba yarabitewe n’uko nyuma y’ibihe bikomeye Abanyarwanda yarwaniye ishyaka ishyanga nta shimwe bamuhaye nkuko benshi babyibazaga. N’inkiko z’u Rwanda zamusabiye ubwishyu zamugeneye ducye, ariko igikuru ni uko yabonye uburenganzira bwe. Nanjye nababajwe cyane n’ibitutsi mwamuvuzeho bitamukwiye na busa. Mu karengane yagiriwe nkomeje kwifaatanya na we kandi imana iri kumwe nawe mu byiza no mu bibi.

Muntu yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Abo bashyigikira amafuti ba Ange, Vicent, nabandi ntaho bataniye nabasize bakoze amahano muri 1994 bakishimira gutungwa n’ibyo basahuye ba nyakwigendera...

Leo yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

hakaba n’ubwo dushima icyibi tukagaya icyiza ku bw’inyungu zacu bwite.aliko niko bimeze mu rwanda rwacu

mani yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ariko noneho ndumiwe, uziko abantu bari gu commentinga bapinga ibyo Man Martin yavuze wana!!! Biratangaje kubona hakiri abantu bumva bagomba gu profita abandi bo batikoreye ibyabo ahubwo bagapinga ushaka guhagarara kubye. ubwo se uretse byabindi abanyarwanda bahoranye byo kudaha bagenzi babo agaciro nurugomo, ninde wahinga umurima wibijumba byamara kwera hakaza abantu atazi bakabisarura agaceceka?
Ikibabaje kurushaho nuko aba commentinze bitwa ko ari injijuke(kuko bagera kuri internet).
Puuuu abantu bose bapinze ko Kayirebwa ahagarara ku bijumba bye abandi bari gucuruza mwese muri injiji mujye mubanza mutekereze mbere yo kwandi mwa njiji mwe.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

mbega gucinya inkoro niwe yakuyeho ubuhashyise ra! ubuhanzi ni ubwabasogokuru mwe ni ubuhashyi.Puuuuuuuuuu ntacyo muriho, ubwo se mwe barumuna banyu bazabakuraho iki kizima, cya wapi.

uwineza ange yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Mni aragirango azamutumeho nawe amenyekane mububiligi, papa shyanu mani martin. cinya inkoro gake wana

uwineza ange yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

reka itiku nawe wowe se utabivugiye waba ushyira mukuri wasanga nawe hari ikikuvugisha uko !! mujye mureka ubuja!!!

Cyusa yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Si byiza gukoresha itangazamakuru uvuga nabi umuntu, nkeka ko n’iyo yaba ari mu ikosa hari ahandi binyuzwa. Dukoreshe itangazamakuru twubaka ubumwe, ubuvandimwe n’icyubahiro cya mugenzi wacu, tugirira Imana itugize twese

Vincent de Paul yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Uyu nawe ntaho bataniye!ibi ni ukwishyanutsa!Uri umuvugizi wa cecile se?nyirubwite ko ntacyo yari yavuga ,ni urukundo rwinshi umufitiye?

eva yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka