Perezida Kagame ashimangira ko u Rwanda rwigiye ku mateka rwanyuzemo bikarufasha gutera imbere
Ku munsi wa kabiri w’ibiganiroku ishoramari muri Afurika biri kubera i Los Angeles muri USA, Perezida Kagame yabwiye abateraniye iyo nama ko u Rwanda rwagize amateka yihariye ariko rwayubakiyeho rubasha gutera imbere.
Perezida agira ati: “Iyo igikuba gicitse, usanga uri wenyine. Ugomba kugira ibibazo ibyawe maze ugakora ibishoboka byose kugira ngo ubashe kubikemura mbere yo gutegereza inkunga yo hanze. Inkunga yo hanze ntiramba iyo udashyizeho akawe.”

Iyo nama yatangiye tariki 28/04-01/05/2013 yateguwe n’ikigo Milken Institute yitabirwa n’abantu babarirwa mu gihumbi harimo bamwe mu bantu bakomeye ku isi nk’umuherwe Bill Gates n’uwabaye Minisitiri w’intebe w’u Bworengeza, Tony Blair.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cy’u Rwanda cyagaragaje umuvuduko udasanzwe mu iterambere aho abaturage basaga miliyoni imwe bavuye mu bukene kubera gahunda z’iterambere zitandukanye zashyizweho na Leta n’abaturage bagizira izabo.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyo nama ko iterambere rishoboka n’ahandi igihe abaturage bagize uruhare mu bibakorerwa. Ati: “Abaturage bagira uruhare mu byemezo bigira ingaruka ku mibereho yabo, bakagira ibyabo iterambere ry’igihugu. Ibiba mu Rwanda bishobora no kuba ahandi.”
Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza yemeza ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda no guteza imbere urwego rw’abikorera ari zo nkingi zishingirwaho kugira ngo igihugu cyivuduke mu iterambere.

Tony Blair abivuga muri aya magambo: “U Rwanda rwerekanye ko Leta nziza ari ingirakamaro kandi ishobora guhindura igihugu. Ndabatera akanyabugabo ko kugenda mukareba maze mugashora imari muri Afurika. Ubushake bwanyu buzagira icyo bubinjiriza mu mufuka.”
Umushoramari witwa Strive Masiliwa washoye akayabo ka miliyari imwe y’amadolari mu itumanaho mu gihugu cya Zimbabwe, ashimangira ko abashoramari badakwiye kugira impungunge zo gushora imari muri Afurika ngo bashobora guhomba.

Kuva yatangira ishoramari muri Zimbabwe, Masiliwa avuga ko itumanaho muri icyo gihugu ryavuye ku gipimo cya 14% mu mwaka wa 2008 none rigeze ku kigereranyo cy’i 100% mu mwaka wa 2012.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo rwose, kuko iyo umuntu yigiye kuho yavuye bimufasha kumenya aho agana heza, President KAGAME, udufatiye runini, birakwiye ko benshi tukwigiraho, kuko ibitekerezo byabwe byakubaka umuntu kugiti cye, igihugu, africa ndetse n’isi yose, impano y’Ubwenge n’ubuhanga Imana yaguhaye bizabera umugisha abanyarwanda n’isi yose.... turagukunda, IMANA IKURINDEEE....