Kayinamura umwe mu bacuruzi twasanze mu isoko rya Rwagitima akaba arirema aturutse mu Ntara y’umujyi wa Kigali yadutangarije ko mu gihe cy’imvura batabona abakiliya nko mu gihe cy’izuba.
Yagize ati: “biratugora cyane iyo imvura yaguye, nk’uko mu byibonera icyondo kiba ari kinshi cyane ugasanga abantu ntibaza guhaha, ku buryo natwe ibicuruzwa uko twabizanye niko tubisubiranayo ugasanga turahomba cyane”.

Nyinawumuntu urema iryo soko aturutse mu karere ka Ngoma, nawe yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko uretse no mu gihe cy’imvura ngo muri rusange ahantu hose amafaranga yarabuze nubwo imvura nayo ngo irushaho gutuma n’abahaha bataza kubagurira.
Nubwo aba bacuruzi bavuga ko abakiliya bataza kurema isoko iyo imvura yaguye, hari bamwe mu baturage twasanze baje guhahira mu isoko rya Rwagitima nk’uko bisanzwe.
Uwitwa Muhawenimana wo mu Murenge wa Gasange yadutangarije ko we nk’umuntu usanzwe ahahira muri iri soko imvura itajya imubuza kuza kurirema.

Yagize ati: “Njye nta cyambuza kuza kurema iri soko kuko njye mba naje kurangura ibyo njya gucuruza kuko umurenge wacu uri kure, niko kazi rero kantunze ntaje kurangura ngo nanjye njye gucuruza sinabona ibyo ntungisha umuryango wanjye”.
Isoko rya Rwagitima riri mu masoko agira abantu benshi kuko usanga rihahirwamo n’abantu baturutse mu mpande zose z’igihugu, ryubatse ku buryo bwa kijyambere ariko mu mpande zaryo ntihubakiye mu gihe usanga abenshi ariho bahitamo gucururiza, ku buryo mu gihe cy’imvura haba harangwa icyondo kinshi cyane.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Numva bibaye byiza mwafasha abantu barema iryo soko rya rwagitima ahatubakiye hakubakwa kugirango imvura yo kujya yangiza ibicuruzwa byabo.
Murakoze.