Ubwo yari amaze gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 27/04/2013, benshi bari bazi ko uyu mutoza ashobora kwegura, dore ko ikipe ya Kiyovu Sport yari yahaye abakinnyi n’abatoza ibyo bifuzaga birimo umushahara n’agahimbazamusyi, ariko we avuga ko nta gahunda yo kwegura afite.
Yagize ati “Gutsindwa bibabo, ikipe yarushije indi amahirwe ni yo itsinze, kuko mwabonye uko twakinnye neza ariko ikosa rimwe abakinnyi banjye bakina inyuma bakoze niryo ryatumye APR idutsinda. Ubu rero ndacyari umutoza wa Koyovu Sport, nzayitoza kugeza shampiyona irangiye.
Sindamenye niba nzayigumamo, byose nzabimenya nidusoza shampiyona, ubu icyo nshaka ni ukureba ko mu mikino ine isigaye twayibonamo intsinzi, ubundi tukazareba ibindi nyuma. Hari n’igihe nazaguma no muri Kiyovu”.
Nubwo ariko Kalisa avuga ko ari nta gahunda yo kwegura afite ndetse akanavuga ko na shampiyona nirangira ashobora kuzaguma muri Kiyovu Sport, bamwe mu bayobozi b’iyo kipe ngo baba buri mu biganiro mu ibanga n’umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Gusa Umunyamabanga mukuru wa Kiyovu, Jean Marie Nsengiyumva, ahakana ayo makuru akavuga ko bazatekereza kuzana undi mutoza shampiyona imaze kurangira.
Kalisa François wagiye muri Kiyovu Sport avuye muri Rayon Sport, yatangiye gutoza ikipe ya Kiyovu Sport nk’umutoza mukuru ubwo Kayiranga Baptiste wayitozaga yari amaze gusezera muri iyo kipe muri Mutarama uyu mwaka.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Kiyovu Sport ntiratsinda umukino n’umwe haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro aho yasezerewe ku ikubitiro itsinzwe na Musanze FC.
Kayiranga Baptiste yavuye muri Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kabiri, ariko ubu igeze ku mwanya wa munani.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|