Umusaza w’imyaka 90 yamanitse icyapa amenyesha ko ashaka umugore

Umusaza w’imyaka 90 witwa Roger-marc Grenier wo mu Bufaransa tariki 22/04/2013 yafashe icyemezo cyo gutanga itangazo ry’uko ashaka umugore akoresheje icyapa yamanitse imbere y’iwe. Avuga ko ashaka umugore uri mu kigero cy’imyaka 70 na 80 wo kumurinda irungu.

Uyu musaza yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gupfusha umugore witwa Simone ufite imyaka 91 wari nyirabukwe babanaga nyuma yuko bombi bapfakaye. Uyu mugore ngo yamurindaga kwibaza ku bintu byinshi kubera guhumira mu nzu wenyine.

Roger-Marc yari yashatse umukobwa wa Simone bamenyanye bafite imyaka 18, bombi bumvikana kumarana irungu baba nk’umugore n’umugabo ari ko birinda kugera ku ngingo kuko buri wese yagiraga igitanda ke; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Roger-marc Grenier.
Roger-marc Grenier.

Ngo ntabwo yari umugore we nk’uko abantu bashobora kubyumva, ahubwo babanaga nk’inshuti zibwirana akari ku mutima, zitemberana ndetse zinasangira akabisi n’agahiye.

Itangazo ryangitse kuri icyo cyapa kiri mu masangano y’umuhanda mu mujyi wa Saint-Emilion kiragira kiti: “kubera impamvu y’urupfu, ndashaka umugore twabana uri mu kigero kiri hagati y’imyaka 70 na 80 ufite cyangwa udafite imodoka.”

Roger-Marc avuga ko nabona umuntu babana mu nzu atazongera kugira ikibazo cy’ubwigunge aho umunsi utiraga, agahora ahangayitse kubera kuba wenyine mu nzu.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka