Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa

Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019.

Ifoto igaragaza amashusho y'aho Kamali Diane yakubitiwe mu nama, ubushinjacyaha bwayigaragarije urukiko
Ifoto igaragaza amashusho y’aho Kamali Diane yakubitiwe mu nama, ubushinjacyaha bwayigaragarije urukiko

Dr Habumugisha yitabye urukiko muri uru rubanza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwe akurikirana, rukaba rurimo kuburanishwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Dr Habumugisha abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko, Me Idahemuka Tharcisse arahakana icyaha aregwa hashingiwe ku nyandikomvugo y’ibisobanuro yahaye Urwego rw’Ubugenzacyaha. Ngo harimo aho atabyemera.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko tariki 15/7/2019 ubwo Dr Habumugisha yari mu nama y’ikigo cye ’Alliance in motion Global’, ngo yakubise Kamali Diane ndetse akamumenera telefone.

Umushinjacyaha agira ati "Hari abatangabuhamya bagaragaje ko Dr Habumugisha yahagurukanye umujinya agakubita Kamali Diane, ndetse ko yamushikuje yelefone, kandi na we yarabyiyemereye nta gahato mu nyandikomvugo y’Ubugenzacyaha".

Umushinjacyaha akomeza agira ati "Hari n’amashusho yafashwe y’aho iyo nama yabereye(yerekanywe mu rukiko), kandi na we yabyemereye mu Bugenzacyaha ko yakubise Kamali Diane agashyi gato".

Uwunganira Dr Habumugisha Francis, Me Idahemuka Tharcisse avuga ko amashusho Ubushinjacyaha bwerekana, yari ajyanye n’inama ivuga ku mpaka z’ubucuruzi bw’uwo mushoramari.

Ati "Dr Habumugisha yarakebutse asanga Kamali Diane arimo gufotora, ibi bikaba bishyira ubuzima bwa Dr Habumugisha mu kaga".

Me Idahemuka akomeza agira ati "Dr Habumugisha Francis akeneye ubutabera kurusha Diane, muzasuzume ibyo(amakuru) urukiko rwahawe".

Ubushinjacyaha bukomeza bushinja Dr Habumugisha gutukana, aho ngo yabwiye uwo Kamali ati "ceceka", kandi ko ’yamuha nyina, ndetse ko ari umwanda.

Ubushinjacyaha bwahise busabira Dr Habumugisha Francis kuba afunzwe by’agateganyo kugira ngo atagira ibindi bikorwa bibi akora cyangwa se akaba yasibanganya ibimenyetso.

Kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, uwunganira Dr Habumugisha avuga ko atigeze afatwa hatanzwe impapuro zimufatisha ahubwo ngo bamuhamagaraga kuri telefone agahita yitaba, ngo bisobanura ko ntaho yazacika ajya.

Dr Habumugisba Francis akomeza avuga ko yari yariyunze na Kamali Diane, ndetse ko yamwishyuye amadolari 300 nk’ igiciro cya telefone ye, n’ubwo ngo itarenza amafanga ibihumbi 200.

Icyakora uwatanze ikirego ari we Diane Kamali n’ubwo yageze mu rukiko nta kintu yigeze avuga, ikirego kikaba gifitwe n’Ubushinjacyaha burimo kuburana mu mwanya w’uyu mukobwa.

Urukiko rwamenyesheje ko ruzafata umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Habumugisha, ku wa kabiri tariki 17 Nzeri 2019, saa cyenda z’amanywa.

Imvo n’imvano y’uru rubanza

Diane Kamali abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ku itariki 05 Nzeri 2019 yagize ati “Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr Francis (GoodRich Tv) ku wa 16.7.2019. Mbimenyesheje RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] hashize amezi abiri atarahanwa.”

Yakomeje abaza ati “Ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe?”

Ibi yabyanditse abimenyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri rusange, ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Munsi y’ubutumwa Diane Kamali yanditse kuri Twitter agaragaza akarengane yakorewe, yongeyeho amashusho (Video) amugaragaza ari kumwe n’abandi bantu mu nama yari irimo n’uwo mugabo witwa Habumugisha Francis.

Muri ayo mashusho hagaragaramo umukobwa wari uhagaze arimo kuvuga, noneho umugabo agahaguruka agakubita urushyi undi mukobwa wari wicaye akanamushikuza telefoni yari afite.

Dr Francis Habumugisha arashinjwa gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni
Dr Francis Habumugisha arashinjwa gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni

Diane Kamali asobanura ko ari we wakubiswe urushyi n’uwo mugabo wahagurutse ari we Habumugisha Francis, akanamwambura telefoni ye akayivunamo kabiri amuhora ko ngo ashobora kuba yaraketse ko arimo gufata amashusho ubwo yarimo atuka uwo mukobwa wari uhagaze.

Umukuru w’Igihugu yamusubije ku itariki 10 Nzeri 2019 amwizeza ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa, bakamenya neza ibyabaye, hanyuma bakagifatira imyanzuro ikwiye.

Yongeyeho ko byaba bitangaje niba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaba rwaragejejweho icyo kibazo, ariko ntirugikemure uko bikwiye.

Si ubwa mbere Habumugisha Francis avuzweho gusagarira abakozi akoresha kuko hari n’izindi nshuro bagiye bamushinja kubakubita, abandi bakamurega kuba yarabahaye akazi nk’abanyamakuru ariko akabakoresha mu bindi bikorwa bye birimo nko gukorera ‘massage’ abakiriya baba bayikeneye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) na rwo rwagize icyo ruvuga ku butumwa Kamali Diane yandikiye Umukuru w’Igihugu, rusobanura ko ikibazo cye rwacyakiriye kandi ko rurimo kugikurikirana.

RIB kandi yijeje uwo mukobwa ko azahabwa ubutabera kuko ngo nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Dr Habumugisha Francis wa Goodrich tv yahise afatwa arafungwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangarije mu rukiko.

Ingingo ya 121 y’Itegeko rihana Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje abishaka, aba akoze icyaha.

Icyaha cyo gukubita kiramutse gihamye umushoramari Dr Habumugisha Francis, iyo ngingo ya 121 yamuhanisha igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni imwe.

Iyo iki cyaha gikorewe umwana, umubyeyi cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere y’umubiri n’ubwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani, n’ihazabu y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umukoresha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

RIB ikwiye kujya ikemura ibibazo kare bitagombye kugera kwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.Amezi 2 yose RIB yarikiri mu iperereza?

Desire yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Birashimishije ko nibura uwo mwana ahawe ubutabera.I
Urukiko nirubona umwanya ruzabaze Mr HABIMUGISHA Francis doctorat ayibereke!! Ibintu byo gutubura ntabwo aribyo. Please, azayibazwe tubone kuzajya tumwita Dr. Kuko ari umukire gusa!?? Narumiwe.

Alias Diogène yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Birashimishije ko nibura uwo mwana ahawe ubutabera.I
Urukiko nirubona umwanya ruzabaze Mr HABIMUGISHA Francis doctorat ayibereke!! Ibintu byo gutubura ntabwo aribyo. Please, azayibazwe tubone kuzajya tumwita Dr. Kuko ari umukire gusa!?? Narumiwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ndabarahiye iyo Nyakubahwa president Wacu atagira icyo avuga uyu mukobwa aba warabuze ubutabera kuki buri gihe iyo president avuze hahita haboneka igisubizo ese nuko ababishizwe baba batarabimenye?.kdi nuko uyu mukobwa asobanutse abandi baturage barashize .nukujya twandikira president ndabona ariwe mucamanza wukuri wenyine peee.oyeeee president Wacu imana ikomeze ikuturindire.

Moses yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Gusa ukobtagendakose,nubwoharibamwebafite inshingano zokurengera arko bakarenfanya,bajye bibukako dufite ijisho ryabarenganywa@HE, naho excuses za RIB (!!!!!!.

Stuart yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

@Alice,uvuze ukuri.Uyu mukobwa agiye "kurenganurwa" kubera ko yandikiye Kagame kuli Twitter.Naho ubundi nta wari gukurikirana uriya mukire.Alice we,twakunze igitekerezo cyawe.Niba Leta yumvaga ibyo wavuze.

dusabe yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Nkaho se ka, ku Rukiko si kurukiniro. Ubwo Calvario iratangiye. Umukoresha agira uko yitwara, kandi aba afite inzira nyinshi zo guhana umukozi wakosheshe nkuko biba bitenywa n’amategeko agenga ikigo cyangwa agenga umurimo mu RWANDA. Ku rwana kukazi rwose ntibyemewe, umukozi iyo utamushaka uramwirukana ariko igihe umwirukanye ntampamvu umuha ibyo amategeko ateganya akigendera. BIBE ISOMO NO KUBANDI BAKORESHA BAFITE KWITWARA NKA FRANCIS.

GGG yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ntasoni RIB ngo barikugikurikirana kubera bumvise President yabyinjiyemo?ark ibi bizagezahe?Ubutaberac bufitwe na President gusa aiiiiiiiiwe mbega ngo rubanda rugufi ngo turarengana!!Umboc murumva uwo mwana iyo adakoresha twitta atararenganyijwe?amezi2 umuntu ahohotewe?Nibenshi barengana tukabura ubutabera kubera kubura uko dusimbuka ngo tugere hejuru Urugero nange mfite sister wabuze ubutabera inkiko zose si shyashya ahubw bashaka ko tuzajya twihorera?ngewe ndababaye cyane.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Icyo mbona cyo nuko murwanda akarengane gahari kdi ibintu byo kumva ko igihe president atagize icyo akora kubitagenda akaba arise dutegereza ntaho twaba twerekeza iki gihugu cg se bazatange rugari aho ibintu bitagenda abantu bigaragambye Wenda byo byagera kumukuru wigihugu sinon rubanda rugufi turahashirira oe

Alisa yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka