Mu rubanza rwa Dr Rwamucyo, urukiko ruzaha agaciro amakuru yatanzwe n’umugore we kuri Radiyo Rwanda
Urubanza rwa Dr. Eugene Rwamucyo wahoze ari umuyobozi kuri Kaminuza y’u Rwanda n’umuganga ku bitaro bya Kaminuza rwakomeje mu bujurire, nyuma y’uko urukiko rwa rubanda rw’i Paris rutesheje agaciro ibyo uregwa yari yasabye.
Mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa kabiri, hari ibimenyetso Rwamucyo yari yasabye ko bititabwaho, ariko ntibyamuhiriye.
Me Richard Gisagara uhagarariye abaregera indishyi, mu kigamiro cyihariye na KT Radio yagize ati: “Abunganira uregwa, basabye ibintu bitatu, harimo kutakira ikiganiro cyakozwe n’umugore wa Dr Rwamucyo wakoraga kuri Radio Rwanda. Bavuga ko icyo kimenyetso kitakwizerwa, icya Kabiri basabye ko ibindi bimenyetso byatanzwe bitakwemerwa kuko nta reme bifite bashingiye ku ihame ry’ubutabera rivuga ko ibimenyetso bitangwa mu kurega biboneka mu buryo busobanutse. We rero yasabaga ko ikirego kitakwakirwa kubera ibiri mu kiganiro cy’umugore we ashaka kugaragaza ko byabonetse mu nzira zitari zo”.
Akomeza agira ati: “Ibyo byose byasabwe n’abunganira Dr Eugene Rwamucyo ntabwo urukiko rwabyemeye”.
Me Gisagara asobanura ko mu bujurire, kuko abacamanza aba ari bashya, habanza gusobanurwa raporo y’ibyaranze urubanza rwa mbere no kumva imiterere y’ikirego noneho nyuma bakinjira mu kirego neza no kuburanisha babyumva.
Akomeza agira ati: “Nyuma y’iyo raporo umujandarume ukorera muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, ushinzwe korohereza ubucamanza gukorana n’inzego zo mu Rwanda, aho yavuze ku burengenzira bw’abatangabuhamya, uburyo bashakwa mu Rwanda, asobanura uko abona u Rwanda mu rwego rwo kunyomoza ibivugwa ko abavuye mu Rwanda badatanga ubuhamya bwabo bisanzuye”.
Me Gisagara Richard, yagaragaje kandi ko urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruzaba rukomeye kuko uyu muganga iyo abonye umwamya, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buziguye.
Me ati: "Ni numva uru rubanza rutazoroha, ni urubanza ruzaba rukomeye cyane cyane kubera ko Rwamucyo… ni umuntu ku bwanjye navuga ngo ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba ari umuntu iyo abonye umwanya, aba ashaka kwisobanura kugira ngo agaragaze ibyo yemera, uko abona Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa uko abona amateka y’u Rwanda”.
Kuri Me Michèle Siari uri mu itsinda ry’abanyamategeko bunganira Dr. Rwamucyo, kuva rwatangira na mbere y’ubujurire, agaragaza ko umukiliya we ari umwere, bityo ko urubanza rukwiye kuzacibwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Dr. Rwamucyo Eugene, afite imyaka 67. Yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP) kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba inshuti y’abari muri Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga i Butare barimo Kambanda Jean wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Mu byo ashinjwa harimo kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi i Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhoro buhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bazima hifashishijwe imashini zikora imihanda.
Mu Ukwakira 2024, Dr Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 27.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|