Mashami yahamagaye abandi bakinnyi barimo Yannick Bizimana na Zidane

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye abandi bakinnyi 11 bagomba gutegura umukino wa Ethiopira wo gushaka itike ya CHAN

Amavubi nyuma yo gusezerera igihugu cya Seychelles ku ntsinzi y’ibitego 10-0, aratangira urundi rugamba rwo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN 2020.

Umutoza Mashami Vincent yahamagaye abandi bakinnyi 11 bakina imbere mu gihugu, basimbura abakina hanze bagomba gusubira mu makipe yabo.

Mu bahamagawe harimo amasura mashya nka Bizimana Yannick wa Rayon Sports uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, Nsabimana Eric Zidane utaherukaga mu ikipe y’igihugu n’abandi.

Abakinnyi 11 bongewemo ni; Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC), Bishira Latif(AS Kigali), Nsabimana ERic Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Ngendaimana Eric(Police FC), Benedata Janvier(AS Kigali), Ishimwe Kevin(APR FC), Danny Usengimana(APR FC), Bizimana Yannick(Rayon Sports) na Hakizimana Kevin(Police FC)

Urutonde rwose rw’abakinnyi 26 bahamagawe muri rusange

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame(AS KIgali), Kimenyi Yves(Rayon Sports) na Rwabugiri Umar(APR FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Iradukunda Eric(Rayon Sports), Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Bishira Latif(AS Kigali)

Abakina hagati: Niyonzima Haruna(AS Kigali), Iranzi Jean Claude(Rayon Sports), Buteera Andrew(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(APR FC), Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Ngendahimana Eric(Police FC), Benedata Janvier(A Kigali)

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(APR FC), Manishimwe Djabel(APR FC), Mico Justin(Police FC), Ishimwe Kevin(APR FC), Danny Usengimana(APR FC), Bizimana Yannick(Rayon Sports) na Hakizimana Kevin(Police FC)

Amavubi azakina umukino ubanza na Ethiopira tariki 20/09/2019 muri Ethiopia, naho uwo kwishyura ubere i Kigali tariki 18/10/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umutoza mashami nakomeze ategure abo basore kandi Chane turayiteguye kuko intsinzi yagarutse mumavubi yari yaragiye mubutembere

Eddy Psaume Gashema yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ariko iyo umutoza agira agahamagara abakinnyi 11 mu ikipe imwe ni ukuvuga ko iyo kipe iba yuzuye hose 100% kurusha andi makipe yo mu gihugu. Araho niyo yaba iba iya mbere izindi zidakoramo! Ahaa nzaba ndeba iterambere ry’umupira munyarwanda! Gusa Amavubi nyifurije gutsinda.

sasc yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Amafubi tuyarinyuma natwe turihano muri kenya tuyakurikirana umusi kumusi

Dawidi furgence yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka