IPRC-Musanze igiye gukorana umushinga n’u Bushinwa wa miliyari 6 FRW wo kuzamura amasomo y’ubumenyingiro

Ishuri rya IPRC-Musanze riherereye mu Karere ka Musanze rikomeje imishyikirano n’igihugu cy’u Bushinwa, imishyikirano iganisha ku guhabwa inkunga muri gahunda yiswe ‘Luban Workshop’ igenewe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro.

Intumwa zaturutse muri Minisiteri y'Uburezi mu Bushinwa mu biganiro n'Ubuyobozi bwa IPRC-Musanze
Intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa mu biganiro n’Ubuyobozi bwa IPRC-Musanze

Intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa zagiriye uruzinduko mu ishuri rikuru rya IPRC-Musanze ku wa gatatu tariki 11 Nzeri 2019. Izo ntumwa zagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iryo shuri, barebera hamwe uburyo iryo shuri ryahabwa iyo nkunga yo kwifashisha mu masomo y’ubumenyingiro.

Umuyobozi wa IPRC-Musanze, Eng Abayisenga Emile aganira na Kigali Today, yavuze ko uwo mushinga watangiye mu mwaka ushize, aho Perezida w’igihugu cy’ u Bushinwa yasuye bimwe mu bihugu bya Afurika, abona ko ibyo bihugu na byo bikeneye gahunda ya Luban Workshop yo guteza imbere imyuga nk’uko byatangijwe mu yindi migabane.

Abayisenga yavuze ko Luban Workshop ari ihuriro ry’amashyirahamwe mu Bushinwa ajyanye na gahunda y’Uburezi, aho afasha ibihugu binyuranye, mu rwego rwo kuzamura porogaramu y’ubumenyingiro mu mashuri makuru.

Agira ati “Uwakumva ijambo Workshop yagira ngo ni ibintu by’ibikoresho, ariko si byo. Ni imishinga cyangwa amashyirahamwe ashyirwamo amafaranga hagamijwe gufasha amashuri kuzamura ubumenyingiro mu bihugu binyuranye bahereye ku byo bahasanze atari ugutangirira kuri zero”.

Basinye mu gitabo kigenewe abashyitsi
Basinye mu gitabo kigenewe abashyitsi

Akomeza agira ati “Buri Workshop bashyiramo miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ibyo twigisha mu bumenyingiro turusheho kubikora neza, ahatari ibikoresho bihagije bakabitwongerera, ahari abakozi bake bakatuzanira abamenyi babizi kurushaho. Ni byo mwumva nka za JICA, za KOICA n’izindi”.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Uburezi mu gihugu cy’u Bushinwa, Mr. Chi Yushou, wari uhagarariye iryo tsinda ry’impuguke zaturutse mu Bushinwa, yavuze ko Igihugu cy’u Bushinwa cyatangije gahunda y’amashyirahamwe yiswe Luban Workshop hagamijwe kurushaho guteza imbere amashuri y’ubumenyingiro muri icyo gihugu, hongerwa n’abahanga mu kwigisha ayo masomo.

Avuga ko nyuma yo kubona ko uwo mushinga ugeze ku ntego zawo, icyo gihugu cyawugejeje no mu yandi mashuri yo mu yindi migabane.

Ati “Luban Workshop tumaze kubona ko igeze ku ntego zayo zo kuzamura ireme ry’ubumenyingiro mu gihugu cy’u Bushinwa, twiga n’uburyo twayigeza no mu yindi migabane, aho tumaze kuyigeza mu bihugu umunani ibyinshi bikaba ari ibyo muri Aziya.

Basobanuriwe bimwe mu byo IPRC-Musanze imaze kugeraho mu masomo y'ubumenyingiro
Basobanuriwe bimwe mu byo IPRC-Musanze imaze kugeraho mu masomo y’ubumenyingiro

Mr. Chi Yushou yavuze ko igihe ari iki kugira ngo n’umugabane wa Afurika ugerweho n’ayo mahirwe.

Ati “Ni na cyo cyatuzanye hano muri IPRC-Musanze nk’ishuri risanzwe rifitanye umubano wihariye n’igihugu cy’u Bushinwa. Hari amahirwe menshi ko iri shuri ryabona imwe muri Luban Workshop icumi tugiye kugeza ku mugabane wa Afurika”.

Eng. Abayisenga Emile, yavuze ko amahirwe yo gutoranywa mu yandi mashuri akaba ari bo basurwa yaturutse ku bushake iryo shuri ryagize bwo kugaragaza ko bakeneye imikoranire ubwo bamaraga kumenya amakuru ko hari Luban Workshop zateganyirijwe Afurika.

Ngo bahise bashakisha uburyo izo Workshops icumi zigiye gutangwa muri Afurika, imwe yaza mu ishuri rya IPRC-Musanze.

Agira ati “Tukimara kumenya ayo makuru twahise tubagaragariza ko dukeneye imikoranire. Ubu badusuye aho bagenda bareba ibyagezweho n’ibikenewe. Baje hano bavuye muri Afurika y’Epfo, Kenya na Maroc. Nyuma bazagenda bicare barebe ibyo basanze muri Afurika, bibaze ngo aho hantu icumi ziratangwa ni he? Turizera ko natwe tuzaba turimo, ni na yo mpamvu badusuye mu buryo bwo gufata amakuru kugira ngo bazayahereho bafata umwanzuro”.

Basuye n'ibikorwa bimwe na bimwe by'abiga muri IPRC-Musanze
Basuye n’ibikorwa bimwe na bimwe by’abiga muri IPRC-Musanze

Umuyobozi wa IPRC-Musanze kandi icyizere cy’uko Luban Workshop yagera mu Rwanda, by’umwihariko muri IPRC-Musanze, agikura ku mikoranire iryo shuri n’igihugu cy’u Rwanda bisanzwe bafitanye n’igihugu cy’u Bushinwa aho bafitanye ubufatanye n’amwe mu mashuri yo mu Bushinwa.

Agira ati “Icy’ingenzi ni uko Workshop yaza hano mu Rwanda. Kandi muri IPRC-Musanze, icyizere ni cyinshi. Ndagishingira ku buryo bashimye ibyo babonye hano muri iri shuri, bashima n’ubufatanye dusanzwe dufitanye n’ishuri ry’iwabo ryitwa JINHUA Polytechnic”.

Inyito ‘Luban Workshop’ ngo yaturutse ku mugabo w’umukurambere wo mu gihugu cy’u Bushinwa bafata nk’icyitegererezo muri icyo gihugu mu mwuga w’ububaji. Babimwitirira bagamije guteza imbere amashuri y’ubumenyingiro.

Iryo tsinda ry’Abashinwa, uretse uruzinduko bagiriye muri IPRC-Musanze, ngo banasuye na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda bagirana ibiganiro birambuye kuri uwo mushinga.

Bishimiye ibikorerwa muri IPRC-Musanze
Bishimiye ibikorerwa muri IPRC-Musanze
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka