Menya uko abarimu bakosora ibizamini bya Leta batoranywa n’inyungu bakuramo

Buri mwaka nyuma y’uko abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri abanza, abasoza icyiciro rusange n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bakora ibizamini bya Leta, hakurikiraho kubikosora.

Ibyo bizamini bikosorwa n’abarimu baba batoranyijwe mu gihugu hose, nyuma yo kwandika babisaba, abujuje ibisabwa bagahabwa ikizamini, hanyuma abagitsinze bagahabwa ako kazi.

Kwiyandikisha ku barimu bagomba gukosora ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2019, byatangiye tariki ya 01 bikazageza kuri 15 Nzeri 2019.

Kigali Today yashatse kumenya icyo bagenderaho batoranya abakosora, ubwoko bw’ibizami abatoranyijwe bahabwa, ndetse niba hari n’inyungu ukosora akuramo.

Abaganiriye na Kigali Today basobanuye ko buri mwarimu aba afite uburenganzira bwo gusaba gukosora ibizamini bya Leta mu cyiciro yigishamo, kandi ko abatoranyijwe bakora ibizamini mu isomo (subject) bazakosora bageze aho bakosorera, hanyuma abagize hejuru y’amanota 60% bakaba aribo bemererwa, naho abagize munsi yayo bakitahira.

Bavuga kandi ko umwarimu ukosora ikizamini cya Leta aba agenewe umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 360 ku wakosoye umunyeshuri umwe wo mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (A’level), 316Frs ku wakosoye umunyeshuri umwe wo mu cyiciro rusange (O’Level) na 220Frws ku mwarimu wakosoye umunyeshuri usoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6).

Ibi bisobanuye ko umwarimo ahembwa amafaranga bitewe n’umubare w’abanyeshuri yakosoye mu cyiciro yakosoyemo.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Mwendo mu karere ka Bugesera, Ntakaziraho Venuste, agira ati “Iyo bagezeyo bakora ikizamini cyakozwe n’abanyeshuri bakagira inota bafatiraho utarigezeho agataha. Ikindi ni uko hari ibigenderwaho (Criteria), nk’ ingengabihe igaragaza amasomo umwarimu usaba gukosora yigisha (time table), isinywe n’umuyobozi w’ishuri, kopi y’impamyabumenyi ndetse n’indangamuntu, waba warigeze gukosora ugashyiraho n’icyemezo cy’uko wigeze kubikora”.

Dr. Sebaganwa Alphonse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibizamini n’isuzumabumenyi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yabwiye Kigali Today ko ibisabwa byose kugira ngo umwarimu asabe gukora ibizami bya Leta biri ku rubuga rw’icyo kigo (website), ndetse yemeza ko umwarimu ahembwa bitewe n’impapuro yakosoye.

Ati “Umwarimu mbere na mbere yunguka ko hari serivisi ahaye igihugu. Nta mpungenge z’uko abarimu bakwitwaza ko bahemberwa umubare w’ibyo bakosoye, kuko urupapuro rugomba kunyura mu maboko y’abantu batandatu bakarukosora. Urumva rero ko niba uwa mbere akosoye nabi, bitagera ku wa 6 nawe agikosora nabi.”

Gukosora ibizamini habamo ibyiciro bitandukanye, kandi bihembwa mu buryo butandukanye. Nyuma y’ icyiciro cy’abakosozi (markers) ari bo bahembwa 360Frws ku wakosoye umunyeshuri umwe urangiza ayisumbuye na 316Frws ku wakosoye urangiza icyiciro rusange cy’ayisumbuye, haza icyiciro cy’umuntu uhagarariye itsinda ry’abantu nka 5 (team leaders) muri buri somo runaka, agahembwa 12,000frw buri munsi.

Hari kandi icyiciro cy’abahagarariye isomo rimwe cyangwa abiri bitewe n’impamvu (chief markers), abo bagahembwa 12.500frws ku munsi, ndetse n’ icyiciro cy’abashinzwe kugenzura niba amanota ateranyije neza (checkers) abo bagahembwa 8.000Frws ku munsi, uhereye igihe batangiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nigisha Ku kigo gishyashya cya EP NYABUBARE II MU KARERE KA KIREHE Nanditse nsaba gukosora isomo ry’ikinyarwanda P6 Nanditse nsaba gukosora uyu mwaka was 2022 ubwo mwatangaga igihe cyo kwandika dusaba kugeza ubu ntiturabona ibisubizo dukeneye ibisubizo byanyu murakoze.

NTIRENGANYA Faustin yanditse ku itariki ya: 3-07-2022  →  Musubize

Nasabye gukosora social studies sinibonye kurutonde ahubwo hagiye gukosora abatigisha ayo masomo twabazaga niba hateganijwe urundi rutonde natwe twakwibonaho nk’abandi .murakoze

Nitwa Muhayimana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Muraho neza! Numva mpawe umwanya mu gukosora imibare mu Mashuri Avanza nabikora neza. Nabisabye2019 ariko sinibonye Ku rutonde mbifurije kumpitamo . Murakoze nigisha G.S Nyarubuye mu Karere ka Gatsibo.Naho ikizamini mwampa nakivunira umuheto .Imana ibane namwe.Together we can do better

Nitwa mushinzimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Murakoze kudusobanurira, ariko ntabwo iyi nkuru isobanuye neza.Ikindi, none se uru rutonde rwabonetse rw’abazasimbura abakosozi batazaboneka uyu mwaka, ko mbona ruri ruri guhererekanywa kuri Whatsapp gusa nta makuru asobanutse turufiteho, ubu tuzabwirwa Niki niba ari urw’ukuri .Kandi kuri website ya NESA nta ruriho. Mudusobanurire, murakoze.

Ida Uwera yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

none x ? ibizamini bizajya ahagaragara ryari ?

Seraphè pogba yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ese ko gahunda yo kudepoza byajyaga bikorwa gusa nabazakosora secondary gusa abakosora primary batangwaga nakarere byaba byahindutse bose ni kudepoza?

Emmy Sibomana yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ntabwo bakora ibizami ahubwo burikigo cyiba gifite imyanya yabo cyohereza

Chris yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ari uwa kosoye Ari nabo bagenzura bahembwa 120000 ku munsi uvunika Ni uwuhe ko iyo ubaze usanga uwakosoye amenshi kumunsi Ari 6000 ahembwa! Bakagombye guha amafranga ahagije kd akagenerwa ku munsi kuko niba Ari 310 afata kuri buri kaye azakosora vuba vuba kugirango birangire atahe atitaye kugikorwa arimo arinayo mpamvu banarwarira stress muri marking kuko bakora under pressure ngo iminsi igabanuke bitahire

Baby yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Urakoze kubwa makuru uduhaye arikongewe ndabona inkuru itarangiye . mazese?

fils yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka