AS Kigali: Makoun yahize guca umuhigo wa Rayon Sports mu mikino Nyafurika

Mbere y’umukino wa Confederation Cup uzahuza AS Kigali na Proline ku munsi w’ejo kuwa gatandatu 14 Nzeri 2019, Nlog Makoun Umunyakameroni ukinira AS Kigali nyuma yo kubona ibyangombwa, yahigiye guca umuhigo wa Rayon Sports ageza kure iyi kipe mu mikino nyafurika.

As Kigali yakoze imyitozo yitegura Proline
As Kigali yakoze imyitozo yitegura Proline

Thierry NLOG Makoun usanzwe ukina hagati mu kibuga yatangaje ibi ubwo yaganiraga na Kigali Today mbere y’umunsi umwe bakakira ikipe ya Proline yo muri Uganda.

Uyu mukinnyi yagize ati”Nishimiye kuba narabonye ibyangombwa nkaba ngiye gukina umukino wa mbere, ubunararibonye mfite nkomora kuba narigeze gukina imikino ya ‘Champions league’ ndi muri Coton Sport Garua nzagerageza kubukoresha ngeze kure AS Kigali muri iyi mikino”.

Uyu mukinnyi wanakiniye Esperence de Tunis yo muri Tuniziya bakagerana muri ½ cy’imikino ya CAF Champions league akomeza asaba abafana kuzaza kubashyigkira ari benshi kuko bizeye kubaha ibyishimo.

Imyitozo yabaye kuri uyu wa gatanu yitabiriwe n’abakinnyi 26 batarimo Haruna Niyonzima utarabona ibyangombwa.

Uretse Haruna, umukinnyi wundi utazagaragara kuri uyu mukino ni Umunyakameroni FOSO Fabrice Raymond watinze kubona ibyangombwa.

Abakinnyi bashya baherutse kubona ibyangombwa bibemerera gukina uyu mukino, nka Rick Martel, Essombe Patrick, Makoun Nlog na Bakame biyongereyeho Fiston Nkizingabo wahoze muri APR FC nawe wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina uyu mukino aho yitezweho kuziba icyuho cya ba rutahizamu.

Dore abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu mukino dukurikije imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoze:

Bate Shamiru, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Tumaine Tity, Thierry Nlog Makoun, Rick Martel, Fiston Nkizingabo, Nsabimana Eric Zidane na Ibrahim Nshimiyimana.

AS Kigali iheruka kwitwara neza isezerera KMC yo muri Tanzania, aho yayitsindiye ibitego 2-1 muri Tanzania mu gihe umukino ubanza wabereye i Kigali wari warangiye banganyije ubusa ku busa.

Ku ruhande rwa Proline yo muri Uganda yo iheruka gusezerera Masters yageze i Kigali kuwa kane, biteganijwe ko ikora imyitozo ku isaha ya saa cyenda n’igice kuri uyu wa gatanu.

Proline ije nyuma yo guhanwa kubera kwanga gukina umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Villa Sports Club.

Iyi kipe yavugaga ko ifite abakinnyi babiri mu ikipe y’igihugu ya Uganda yahanwe nyuma yo gusanga impamvu yatangaga zidafite ishingiro, ihanishwa gukurwaho amanota atandatu, ibitego bitandatu, ndetse n’amande angana na miliyoni esheshatu z’amashiringi ya Uganda.

AS Kigali iheruka kugera kure mu mikino Nyafurika mu mwaka w’imikino 2013/2014 ubwo yageraga muri 1/8 igasezererwa na Difaa Hassan Al Jadidi yo muri Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka