Nyabihu:Umuyobozi ushinzwe uburere mu kigo cy’ishuri yafashwe acuruza urumogi
Ku wa gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2019, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura, umuyobozi ushinzwe uburere (animatrice) mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Saint Raphael witwa Aloysia Vuganeza ufite imyaka 36 y’amavuko yafatanywe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Vuganeza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.”
Yongeyeho ko bagendeye ku makuru yari yatanzwe n’abaturage, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bihutiye gutabara bafata uyu muyobozi ushinzwe uburere bw’abanyeshuri afite udupfunyika 86 tw’urumogi, urwo rumogi basanze yaruhishe ahantu habiri hatandukanye rumwe yaruhishe mu gikoni, urundi yarushyize mu kiraro cy’ingurube
Akomeza avuga ko Vuganeza yacuruzaga urumogi muri santeri ya Gasiza aruhawe n’abandi bantu bagishakishwa.
CIP Kayigi yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage Vuganeza yahawe urumogi n’umuntu waje kuri moto, bigakekwa ko ari na we urukwirakwiza mu Murenge wa Rambura.
Kuri ubu inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze ndetse n’abaturage bakorera hamwe kugira ngo hamenyekane abagira uruhare bose mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
CIP Kayigi avuga ko bitari bimenyerewe ko umurezi yafatwa acuruza urumogi.
Yagize ati “Uribaza ingaruka mbi bizagira ku burere n’imyigire y’umunyeshuri mu gihe umufasha kumuha uburere bwiza ari we umuha urumogi, ibi bintu ni ibyo kwamaganwa na buri wese.”
Abarezi n’ababyeyi bavuga ko umubare munini w’abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko. Ibi bigira ingaruka ku banyeshuri, ku rubyiruko, ku babyeyi ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Yasoje asaba Abanyarwanda bose gutanga amakuru y’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko cyane cyane kandi ari rwo Rwanda rw’ejo.
Ufashwe wese acuruza urumogi ku bana batarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cya burundu.
Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwarimu rwose icyaha ni kimuhama azahanwe by’intangarugero. Bazamukubire 2.
Kandi mpora mvunga ngo itangazamakuru rijye rinatubwira uko abafashwe bakatiwe; Ibi byatuma abakomeza kwishora muri ubu bucuruzi n’ababinywa bagira amakenga. Ntakindi cyafasha uretse kwigisha uhereye muri primaire kugeza kaminuza, hanyuma no guhana wihanukiriye. NTAKUJENJEKA.
Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.