Urubyiruko n’abagore baracyari inyuma mu gukorana n’ama banki- Minisitiri w’Intebe Ngirente

Mu gihe isi igihanganye n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryo muri 2008, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko uburyo bwonyine bwo kurandura iki kibazo ari agushishikariza abantu bose gukorana n’ama banki.

Imibare igaragaza ko abantu badakorana n’ama banki ku isi yose bavuye kuri miliyari 2.5 muri 2011, bakagera kuri miliyari 1.7 muri 2017.

Gusa nanone, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko nubwo hashyizwe imbaraga mu gushishikariza abantu bose kwibona mu bukungu, umubare munini w’urubyiruko utagira uburyo bwo gukorana na banki.

Urugero, nko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Minisitiri Ngirente avuga ko “Abarenga 60% bari munsi y’imyaka 25, abenshi badafite nkonti za banki, ugereranije n’abakuze. Ni yo mpamvu rero hakenewe gushyirwa ingufu mu rubyiruko rwacu, bakagira uburyo bufatika bwo gukorana n’ibigo by’imari”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Ngirente yabwiye abitabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu (Alliance for Financil Inclusion - AFI) iri kubera i Kigali mu Rwanda ko, ibarura ku mikoranire mu bukungu ryo muri 2008, ryagaragaje ko 21% by’Abanyarwanda bakuze ari bo bari bafite uburyo bwo gukorana n’ama banki.

Mu kuziba iki cyuho, Minisitiri Ngirente avuga ko u Rwanda rwashoye ingufu nyinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo koroshya imikoranire n’ibigo by’imari.

Agira ati “Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo serivisi z’ama banki (inguzanyo, kuzigama no kwishyura) bigere mu gihugu hose, cyane cyane mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kuzamura imikoranire mu bukungu.

Iyi nama y’iminsi ibiri kandi yanitabiriwe na Banki nkuru y’igihugu (BNR). Ni inama yagutse yiga ku bukungu, ihuje abarenga 800 baturutse hirya no hino ku isi.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’igihugu Dr. Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko “imibare yo mu mwaka wa 2008, yatumye habaho impinduka mu kwihuza mu bukungu tubona ubu”.

Yavuze ko impinduka zatangiye hagati ya 2008 na 2012, harimo gushyiraho ‘Umurenge Sacco’ nk’uburyo bwo kubona inguzanyo no kuzigama, gushyiraho uburyo bw’imikorere y’ibigo by’imari iciriritse ndetse n’ibindi.

Yagize ati “Uretse muri 2008, muri 2012 twabonye impinduka zigaragara ku cyuho kinini cyagaragaraga ku bagore. Muri 2012, abagore bahezwaga ku bukungu baragabanutse bava kuri 52% bagera kuri 28%, bitewe na ’Umurenge Sacco’ nk’imwe mu nkingi z’izi mpinduka”.

Abateraniye muri iyi nama biyemeje kugendera ku rugero rw’u Rwanda, ndetse baniyemeza gukorera hamwe mu kwihutisha kwibona mu bukungu ntawe usigaye inyuma.

Abanyamuryango ba AFI ni za banki nkuru z’ibihugu, ndetse n’ibigo by’imari byo mu bihugu birenga 80, byiganjemo abaturage badakorana n’ama banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka