Darfur: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, abapolisi 20 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani(Darfur) bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire n’ubunyangamugayo bagaragaza ndetse no gukora akazi kabo bashinzwe kinyamwuga.

Ibi birori byo kubambika imidali byabereye ahitwa El Fasher ku cyicaro cy’aho baba mu mujyi wa Darfur, biyoborwa n’ umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) mu gihugu cya Sudani Anita Ghebo ari na we wabambitse iyo midali.

Byanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye baba ab’inzego za gisirikari n’iza polisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu Anita Ghebo, yashimiye Leta y’u Rwanda ibikorwa byiza ikora byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, by’umwihariko ashimira abapolisi b’u Rwanda uburyo bakora akazi kabo neza kandi kinyamwuga.

Yagize ati “Tunejejwe no kwambika imidali aba bapolisi 20 b’u Rwanda tubashimira uburyo bitwara neza mu kazi bashinzwe ko kubungabunga amahoro. Ibyo bakora babikora kinyamwuga ntawe urinze kubibutsa inshingano zabo, ni yo mpamvu tubambitse iyi midali y’ishimwe tubashimira ibyiza bakora tunashimira n’igihugu cyabatumye.”

Anita Ghebo yanashimiye uhagarariye aba bapolisi 20 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro Superintendent Karim Safari k’umuhati, umurava no gukorera hamwe agira haba mu bapolisi ayoboye ndetse no ku bandi bafatanyije igikorwa cyo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Ndashimira ingufu zanyu n’umurava no gukorera hamwe mugaragaza mu kazi mukora ko kubungabunga amahoro bishimwa na buri wese kuko bigaragarira mu bikorwa mukora. Umuyobozi w’iri tsinda ndamushimira uburyo ayobora bagenzi be ahagarariye ndetse n’abandi bafatanyije muri ubu butumwa ari na byo twifuza ko byahora bibaranga.”

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro(UNAMID) mu gihugu cya Sudani Superintendent (Supt) Karim Safari, yashimiye abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye uburyo badahwema kubaba hafi ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yabo n’abaturage ba Darfur muri rusange.

Yagize ati “Turashimira abayobozi b’umuryango w’abibumbye uburyo badahwema kutuba hafi no kudushyigikira mu bikorwa byacu bya buri munsi ndetse n’abaturage ba Darfur badahwema kutugaragariza icyizere badufitiye. Ibi bituma tugirana imikoranire myiza. Turabizeza ko tuzakomeza gukora akazi kacu neza kandi kinyamwuga nk’uko twabitojwe.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano guhera mu mwaka wa 2005, ubu Polisi y’u Rwanda ikaba ifite abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro barenga 1000 mu bihugu bya Sudani (Darfur), Sudani y’Epfo na Repubulika ya Santrafurika.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka