U Rwanda na Uganda bigiye kuganira ku kunoza umubano w’ibihugu byombi
Intumwa z’u Rwanda na Uganda zirateganya guhurira i Kigali mu cyumweru gitaha kugira ngo ziganire ku masezerano agamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko koroshya ingendo zambukiranya imipaka ihuza ibyo bihugu.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Perezida Yoweli Museveni.
Biteganyijwe ko abo bayobozi bazahurira i Kigali ku wa mbere w’icyumweru gitaha, hazaba ari tariki 16 Nzeri 2019.
Abo ku ruhande rwa Uganda bazaba bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, mu gihe abo ku ruhande rw’u Rwanda bazaba bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, izozwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.
Mu bandi bari muri ibyo biganiro harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yavugaga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.
Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe no gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi byemeye gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ntacyo bizatanga mu gihe nta bushake buhari.Niko bimera muli politike.Nkuko Voltaire yabivuze,Politike ni ubuhanga bwo bubeshya (La politique c’est l’art de mentir).Politike ni mbi.Habamo amacenga,uburyarya,kubeshya,kwica,kwizeza abantu ibitangaza bidashoboka,etc…
Muribuka president Mobutu abwira abakongomani yuko mu mwaka wa 1980,bose bazaba bafite imodoka (objectif 80).Uwo mwaka wageze ubukene bubageze kure.Kuba muli politike habamo amanyanga,nicyo gituma abantu bamwe batajya muli politike,kubera imyemerere yabo ya gikristu ibabuza kwivanga mu byisi,cyacyane politike.Ni Yesu ubwe wababujije muli yohana 17 umurongo wa 16.Ni nayo mpamvu batajya mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Imana itubuza kurwana.Ahubwo ikadusaba gukunda abanzi bacu.Niho abakristu nyakuri batandukanira n’abiyita abakristu.Niyo mpamvu babanga ndetse bakabafunga cyangwa bakabica nkuko Yesu yabivuze.