Mu Rwanda haracyari abaganga bake bavura abagore

Ihuriro ry’abaganga bavura abagore (RSOG) ryemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bavura abagore, gusa ngo umubare wabo uragenda uzamuka buhoro buhoro.

Dr. Eugène Ngoga, umuyobozi wa RSOG
Dr. Eugène Ngoga, umuyobozi wa RSOG

Ihuriro ry’abaganga bavura abagore rivuga ko mu mabwiriza mpuzamahanga umuganga umwe agomba kwita ku bagore ibihumbi 10, mu Rwanda umuganga umwe ubu ngo yita ku bagore ibihumbi 13.

Ubuyobozi bwa RSOG butangaza ko ubu mu Rwanda hari abaganga 84 gusa b’inzobere mu kuvura abagore, icyakora ngo bariyongereye kuko mu myaka icyenda ishize bari 12 gusa.

Byatangarijwe mu nama yahuje abaganga bavura abagore, abari mu ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana (RPA) ku nzego z’ubuzima zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa babo, inama yabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2019, igamije kureba uko bazamura urwego rw’ubuvuzi batanga.

Inama yitabiriwe n'abantu banyuranye bakora muri serivisi z'ubuvuzi
Inama yitabiriwe n’abantu banyuranye bakora muri serivisi z’ubuvuzi

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga bavura ababagore, Dr. Eugène Ngoga, avuga ko uwo mubare ukiri hasi ugereranyije n’abakenewe mu bigo by’ubuzima biri hirya no hino mu gihugu, ikaba ari imwe mu mbogamizi bagifite.

Agira ati “Imbogamizi ya mbere dufite ni uko tukiri bake nubwo umubare wiyongereye. Iyo urebye ibigo nderabuzima, ibitaro byo mu turere cyangwa ibitaro bikuru, abo izo nzego zose zikeneye, turacyari bake, gusa uko tugenda twiyongera hari aboherezwa mu bitaro by’uturere kugira ngo borohereze abarwayi”.

Dr Ngoga kandi avuga ko ubu icyo bihatira gukora ari ukugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara kandi ngo barabona bizagerwaho.

Ati “Abagore bapfa babyara mu Rwanda ubu babarirwa muri 210 ku bagore ibihumbi 100 babyara, icyakora dufite intego yo kugabanya uwo mubare kuko ukiri hejuru ukagera nibura ku bagore batandatu ku 100.000 mu gihe cya vuba kiri imbere. Ibyo twizeye kuzabigeraho dufatanyije n’inzego zitandukanye, cyane ko na buri mwaka abaganga b’inzobere bagenda biyongera”.

Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’ibarurishamire cy’u Rwanda (NSRI), yerekanye ko mu mwaka wa 2000, abagore bapfaga babyara bari 1,071 ku bagore bihumbi 100, bivuze ko habayeho igabanuka rigaragara.

Umwe mu baforomo bakorera mu bitaro by’uturere wari witabiriye iyo nama, nawe yemeza ko abaganga b’inzobere bakiri bake, akifuza ko bashyirwa no ku nzego zo hasi.

Ati “Abaganga bita ku bagore n’abana baracyari bake, nk’ubu mu bitaro by’uturere usanga bikorwa n’abaforomo gusa. Muri ibyo bitaro kandi ntiwahasanga abaganga b’inzobere mu kuvura abagore (Gynecologists) cyangwa mu kwita ku bana (Pediatricians), kandi twe tubona bakenewe kuko ubuzima bw’ibyo byiciro bigoye kubukurikirana”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Nyemazi Jean Pierre, avuga ko kugeza ubu mu nzego z’ubuvuzi hakiri ikibazo cy’abakozi.

Dr Nyemazi yemeza ko mu rwego rw'ubuvuzi abakozi bakiri bake
Dr Nyemazi yemeza ko mu rwego rw’ubuvuzi abakozi bakiri bake

Ati “Kugeza ubu mu rwego rw’ubuvuzi haracyari ikibazo cy’abakozi, ni yo mpamvu mpamagarira inzobere ziteraniye hano gufatanya, hakaganirwa ku buryo icyo kibazo cyakemuka. Ni ukuvuga guhera ku rwego rwo hasi kugera ku bitaro by’ikitegererezo, kugira ngo umugore yitabweho bihagije kandi bizagerwaho”.

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ifite intego y’iterambere rishingiye ku bumenyi, ubwo bumenyi ariko ngo bugomba kugendana n’ubuzima bwiza bw’abaturage ari yo mpamvu ari ngombwa kubushyiramo imbaraga ngo bube bwiza kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka