MINUSCA irashima umusaruro wa Polisi y’u Rwanda muri Santrafurika

Umuyobozi wungirije wa police mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), Brig. Gen. Ossama El Moghazy, yashimye umusaruro polisi y’u Rwanda itanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yasuye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa muri Santrafurika
Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Santrafurika

Yabivuze ku Cyumweru 08 Nzeri 2019, ubwo yasuraga abapolisi b’u Rwanda bakambitse i Bangui mu murwa mukuru wa Santrafurika.

Ni uruzinduko rwari muri gahunda yo kureba ubushobozi abo bapolisi bafite n’uko baba biteguye mu kazi.

Brig. Gen. Moghazy yari aherekejwe na Musa Njoupouanyiyi, umuhuzabikorwa w’agateganyo wa MINUSCA ushinzwe imitwe ya polisi icunga umutekano muri rusange, n’ishinzwe kurinda abayobozi.

Aba bombi bakiriwe na Senior Superintendent Alex Fata, umuyobozi w’agateganyo w’itsinda rya polisi rishinzwe kurinda abayobozi, (Rwanda Protection Support Unit).

SSP Fata yabasobanuriye uko police y’u Rwanda ihora yiteguye n’uburyo bakora akazi kabo ka buri munsi, anaboneraho gushimira ubufasha bwa MINUSCA.

SSP Fata yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ku bufasha n’imikoranire ya hafi, bituma tubasha gusohoza inshingano zacu”.

Hari ibikorwa byo kurinda umutekano muri rusange, ubushobozi bwo gukora akazi kabo, n’umusaruro bamaze gutanga kuva aho bagereye Bangui muri Mutarama uyu mwaka wa 2019.

Police y’u Rwanda muri MINUSCA ishinzwe kurinda abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Minisitiri w’Ubutabera, n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri MINUSCA.

Brig. Gen. Moghazy yashimye by’umwihariko police y’u Rwanda umusaruro ikomeje gutanga mu kubungabunga amahoro muri Santrafurika no guhesha ishema ubutumwa bwa MINISCA.

Yagize ati “Nejejwe no gusura ibirindiro byanyu nkirebera isura nziza yanyu n’ikinyabupfura, kandi nkabifuriza imirimo myiza.

Gukomeza gukora akazi kanyu neza, mukarinda isura nziza muhorana, ubunyamwuga, kuba indakemwa no gukomeza inshingano zanyu, ni bimwe mu by’ingenzi biranga Abanyarwanda bari mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro”.

Police y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi muri Republika ya Santrafurika muri 2014, kugeza ubu ifiteyo amatsinda atatu yose agiye arimo abapolisi 140.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka