Burera: Polisi yamennye ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye

Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abaturage ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha no kudindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ni muri urwo rwego ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yameneye mu ruhame mu Murenge wa Bungwe ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye birimo litiro 673 za kanyanga, udupaki 240 twa Vodka, udupaki 408 twa Kick, udupaki 45 twa Detox, udupaki 120 tw’Umurage, udupaki 120 tw’Umuhuza, udupaki 192 tw’ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya Ikaze n’udupaki 240 twa Imbaraga; bikaba byaragiye bifatwa mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera Chief Inspector of Police (CIP) Olivier Nyarwaya yasabye abaturage kwirinda kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku bantu no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo igihugu cyacu gishobora kugera ku cyerekezo cy’iterambere cyihaye gifite abaturage banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge. Bityo rero buri muturage wese agomba kumva ko ibiyobyabwenge ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango muri rusange.”

CIP Nyarwaya yavuze ko ibiyobyabwenge ari byo ntandaro yo gutuma abana bava mu mashuri muri iyo mirenge bakajya gukoreshwa mu kubitunda.

Yagize ati “Hari bamwe mu bana bataye amashuri muri iyi mirenge bajyanwa mu bikorwa bibi byo gutunda ibiyobyabwenge, murumva ko tutaba turerera u Rwanda ahubwo twaba twangiza urubyiruko rw’ejo hazaza.”

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ubukene mu miryango n’iyangizwa ry’imitungo kuko uwo byamaze kugira imbata adashobora gutera imbere kuko amafaranga yose abonye ayashora mu kugura ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari na byo ntandaro y’ibindi byaha nk’amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.

CIP Nyarwaya yaburiye abaturage ko n’abandi batarava ku mugambi wo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Yasoje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe Manirafasha Jean de la Paix yasabye abaturage gukorana n’inzego z’umutekano bazitungira agatoki abakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse bagatanga amakuru y’aho binyuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

sibomana yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka