Musanze: Abasirikare bakuru 34 bo mu bihugu bya Afurika barongererwa ubumenyi ku kunoza imikorere

Abasirikari 34 bo mu rwego rw’aba Ofisiye baturutse mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika bari guhabwa amahugurwa abafasha gukarishya ubumenyi ku buryo bwo kunoza akazi igihe bazaba bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Aba Ofisiye 34 bari guhugurwa ku kubungabunga amahoro
Aba Ofisiye 34 bari guhugurwa ku kubungabunga amahoro

Aya mahugurwa yatangirijwe mu kigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze, kuwa mbere tariki ya 9 Nzeri 2019.

Ubusanzwe kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bigerwaho bigizwemo uruhare n’ibyiciro mu nzego ziba zishinzwe imirimo itandukanye zunganirana.

Abasirikari b’aba Ofisiye bakaba bamwe mu baba bahanzwe amaso muri ibi bikorwa biba bishyize imbere intego yo kugarura amahoro n’ituze mu bihugu birimo intambara cyangwa andi makimbirane.

Kuri iyi nshuro aba Ofisiye bitabiriye amahugurwa bazakurikirana amasomo hashingiwe ku ngero z’amakimbirane n’ibibazo bibera mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika.

Col. Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yasobanuye ko aya mahugurwa afite umwihariko wo kuba yaritabiriwe n’ibihugu byiganjemo ibidasanzwe biyitabira kandi hakazifashishwa ingero z’ibibera mu gihugu cya Santrafrica.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

Yagize ati “Ibyinshi mu bihugu byayitabiriye bifite abasirikari bari kubungabunga amahoro muri Santrafrica; kububakira ubushobozi butuma bamenya uko bitwara igihe boherejweyo ni ingenz, ariko nanone buzanabafasha igihe bazaba bari mu bindi bihugu babashe kunoza akazi kabo”.

Aya mahugurwa yatewe inkunga na Leta zunze ubumwe za Amerika, binyuze mu kigo cyayo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Mathiew Dietar, wari uhagarariye iki kigo mu gikorwa cyo kuyatangiza ku mugaragaro yavuze ko umutekano mucye, ihohoterwa n’ibindi bibazo bikururwa n’intambara cyangwa andi makimbirane, bituma inzego ziba zoherejwe mu bihugu byugarijwe n’ibyo bibazo zihura n’akazi kenshi ko guhosha ayo makimbirane.

Ati “Bisaba rero ko izo nzego zishinzwe umutekano ziba ziteguye neza mu kunoza uburyo bwo guhosha ibyo bibazo”.

Ku ruhande rw’abayitabiriye, Maj. Mboga Said Mbega wo mu gihugu cya Tanzaniya yagize ati “Igihugu cyanjye hari uruhare kigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kubera bagenzi banjye boherezwa mu bihugu bitandukanye ari cyo kibajyanye; kuba nayitabiriye ndabigereranya n’ikiraro kizatuma nitwara neza kandi mbashe kunoza inshingano nzahabwa”.

Maj. Mboga Said Mbega waturutse muri Tanzaniya
Maj. Mboga Said Mbega waturutse muri Tanzaniya

Aba Ofisiye 34 b’abagabo n’abagore bafite ipeti kuva kuri Capiteni kugeza ku ipeti rya L.t Colonel ni bo bitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika birimo Benin, Mauritania, Niger, Senegal, Tanzaniya, Togo, Zambiya, Kenya n’u Rwanda rwayakiriye.

Ibyinshi muri ibi bihugu bifite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA muri Repubulika ya Santrafrica, akazasozwa tariki ya 25 Nzeri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka