Pasiteri Mutangana agiye kuzana mu Rwanda abanyamahanga barukunda batararugeramo

Pasiteri Emmanuel Mutangana uyobora itorero ‘River City Church’ rikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga umwaka utaha wa 2020, azagaruka mu Rwanda azanye n’Abanyamerika basengana bakunze u Rwanda batararukandagiramo.

Pasiteri Mutangana avuga ko hari abanyamahanga basengana bakunda u Rwanda bifuza kurusura
Pasiteri Mutangana avuga ko hari abanyamahanga basengana bakunda u Rwanda bifuza kurusura

Mu mashusho yanyujije ku muyoboro wa YouTube, Pasiteri Mutangana yavuze ko agiye kugaruka gusura igihugu cye yaherukagamo muri 2003, akazazana n’abakirisitu baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zabo zo mu Burayi.

Pasiteri Mutangana kandi yavuze ko mu bizaba bimuzanye harimo no gutembereza Abanyamerika igihugu cy’u Rwanda ahora abaratira, bakaba baragikunze cyane batarakigeramo.

Pasiteri Mutangana avuga ko hari n'abaganga bazazana bakazavura abaturage
Pasiteri Mutangana avuga ko hari n’abaganga bazazana bakazavura abaturage

Yagize ati “Ntabwo nzaza jyenyine nzazana n’abandi bakozi b’Imana, n’abandi bantu bashaka kureba u Rwanda ari na bwo bwa mbere bazaba bageze muri Afurika”.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe kandi, Pasiteri Mutangana yavuze ko azanazana n’abaganga b’inzobere bazavura abantu.

Pasiteri Emmanuel Mutangana akiri mu Rwanda yari mwarimu wa muzika mu ishuri rya ‘Green Hills Academy’ riherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Uyu mu pasiteri kandi avuga ko ubu amaze kugira ibihangano byinshi cyane, bimwe biboneka ku mbuga nkoranyambaga, ariko hakaba n’ibyamaze kugera mu Rwanda ku buryo ababikenera babihabona.

Pasiteri Mutangana kandi akunze gukorana n’umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Don Moen.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese koko Pastors baba ari abakozi b’Imana?
Mu byukuri,muli iki gihe usanga umuntu ushatse wese ashinga idini,akavuga ko abaye "umukozi w’Imana".Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kwemera ibyo batubwiye byose.Abiyita abakozi b’Imana,usanga batandukanye n’Abigishwa ba Yesu mu bintu byinshi.Urugero,nta na rimwe basabaga icyacumi.Aho gushinga insengero nkuko bimeze uyu munsi,bose bajyaga mu nzira,mu ngo z’abantu,mu masoko (markets),etc...bagasanga abantu aho bali bakababwiriza ijambo ry’Imana.Uwo murimo bawufatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Ntabwo bivangaga muli politike nk’uko abanyamadini b’iki gihe babikora.Uwo babwirizaga akemera,nawe yahitaga aba umubwiriza.Rwose tuvugishije ukuri,ntabwo pastors ari abakozi b’imana.Ni inyungu baba bishakira gusa.

sibomana yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Uwo munyarwanda ntaho yabeshye kuko yavugishije ukuri kuko usanga abenshi bishakira inyungu.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka