Ikinyarwanda cy’umwimerere ntikireba abahanzi?

Kuvuga no kwandika ikinyarwanda cy’umwimerere, ni ingingo ikunze kugarukwaho mu biganiro bitandukanye bitambuka ku ma radio na televiziyo anyuranye cyane cyane ku bantu bakunze kumvwa na benshi mu Rwanda.

Umuhanzi Danny Vumbi yemeza ko ikinyarwanda cy'umwimerere kireba abantu bose, harimo n'abahanzi
Umuhanzi Danny Vumbi yemeza ko ikinyarwanda cy’umwimerere kireba abantu bose, harimo n’abahanzi

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we, aherutse kugaruka kuri iyi ngingo, ubwo yasozaga itorero indangamirwa icyiciro cya 12, aho yigishaga urubyiruko uko bavuga amwe mu magambo y’ikinyarwanda.

Mu baganiriye na Kigali Today, hari benshi bemeza ko ikinyarwanda nta Munyarwanda n’umwe kitareba, kuko ari umurage wabo, ariko hakaba n’abandi bavuga ko kitabareba cyane.

Hari abagaragaza ko gukoresha ikinyarwanda cy’umwimerere ari byo kandi ari na byiza, ariko bakaba n’abagikoresha nabi ku bushake kugira ngo bigarurire abakunzi babo.

Uwamahoro Petronille wiga muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi (ICK) yagize ati “Gukoresha ikinyarwanda cy’umwimerere, abahanzi na bo birabareba kuko baba bakurikirwa n’abantu benshi. Gusa kugira ngo bigerweho bigomba guhera mu itangazamakuru hagashyirwa imbaraga mu kwita ku magambo agize indirimbo zicurangwa kuri radio na televiziyo, izirimo ikinyarwanda gikocamye bakareka kuzinyuzaho.”

Valens Hategekimana we yagize ati “Hari abahanzi hanze aha ubona bajarajara, basa n’abatazi icyo bakora, abo ni abashakira imibereho muri icyo kinyarwanda gipfuye. Abo nta n’ikinyarwanda bazi rwose! Hari n’abandi baririmba ugatega amatwi kuko harimo amagambo anyura amatwi.”

Habinshuti Clement ati “Birabareba cyane. Bagakwiye kuririmba mu kinyarwanda cy’umwimerere kuko burya abahanzi bumvwa kandi bakundwa na benshi ni bo bagafashe iya mbere uko mbibona. Indimi zose zigira imvugo zo ku muhanda n’izemewe mu myandikire n’imivugire. Ikibazo twe tugira rero ni uko usanga ibyo abantu bavuga mu mihanda ari byo bashaka no kuvuga mu mbwirwaruhame.”

Aganira na Kigali Today, umuhanzi Danny Vumbi yavuze ko gukoresha ururimi rw’umwimerere cyane cyane iyo ari kavukire bireba abantu bose n’abahanzi barimo, cyane ko bo baba bumvwa na benshi.

Akomeza avuga ko ku muhanzi kuvanga indimi byamugirira akamaro mu kumenyekana kwe kuko aba akurura ingeri zitandukanye z’abantu bumva ijambo rimwe cyangwa menshi mu rurimi runaka.

Ati “Uzumva umuhanzi wakoresheje igiswahili n’ikinyarwanda cyangwa ikigande n’ilingala, kuko aba ashaka ko uvuga rumwe muri zo amwumva kandi niko bigenda. Ikibazo hari abavanga nabi ku buryo nta gitekerezo cyumvikana mu magambo yakoresheje kuko aba yagiye avangavanga mu buryo bubi”.

Danny Vumbi avuga ko gukoresha ikinyarwanda cy’umwimerere bitewe n’intego z’ubuhanzi bw’umuntu runaka, byamuhungabanya cyangwa ntibimuhungabanye, kuko niba afite intego yo kumvikanisha ibihangano bye ku benegihugu nta kibazo azagira, ariko aramutse afite intego yo kwigarurira abamukikije batavuga ururimi rumwe na we byamuhungabanya kuko azumvwa n’ab’ururimi rw’umwimerere gusa.

Ati “Gukoresha ururimi bisaba kuba uruzi. Nta hantu na hamwe ku isi haba itegeko rihana umuntu udakoresha ururimi runaka. Ururimi ni igikoresho ukoresha mu kumvikanisha ibikurimo no kugaragaza ibyo ushaka, iyo urukoresheje ukagera ku cyo ushaka ntawabiguhanira. Gusa hari amategeko mu mivugire no myandikire y’ururimi biba bigomba gukurikizwa abatabikurikiza bakitwa abaswa muri urwo rurimi ariko ntawabihanirwa.”

Uyu muhanzi Danny Vumbi agaragaza ko imvugo nshya zikuza ururimi kandi na byo bikaba ku isi yose. Hakabaho kandi n’ibihugu bishyiraho uburyo bwo kuzikusanya no kuzigisha abatazizi bakanazishyira mu nkoranyamagambo nshya ari na yo mpamvu usanga inkoranyamagambo (Dictionnaire) yo muri 2019 itandukanye n’iyo muri 1920, kuko haba harabaye impinduka zikomeye mu rurimi.

Agaragaza ko amagambo mashya abantu bacura afitanye isano n’ururimi rwabo nta kibazo na kimwe ateye.

Ati “Urugero nk’amagambo: Icyuki kiva ku ijambo ubuki ariko gifite igisobanuro cyacyo. Kujya ku myako biva ku nshinga kwaka na byo bifite icyo bivuga cyumvikana. Amagambo y’amatirano ni yo ashobora kuzimya ururimi kuko avangavanga indimi ebyiri kandi ku buryo budahuye na rumwe muri zo. Urugero ‘kweditinga’ uba wumva atari ikinyarwanda ntikibe n’icyongereza”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe amagambo mashya afitanye isano n’ururimi kavukire acurwa n’abasizi n’abahanzi, kandi ko iyo ijambo ricuzwe rigafatwa mu mutwe, mu gisobanuro cyumvikana ururimi ruba rwungutse.

Ati “Urugero, muri iyi minsi mbona abantu baba bari ku nkoni. Kujya ku nkoni biva ku gukubitwa (ku babizi) ubu bivuga kubura amafaranga!Mba numva ntacyo bitwaye ururimi kuko ni ko insigamigani cyangwa inshoberamahanga zagiye zivuka kandi ziracyavuka.”

Kigali Today na none yaganiriye na Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), avuga ko nta Munyarwanda n’umwe ikinyarwanda cy’umwimerere kitareba, cyane cyane abakurikirwa n’abantu benshi icyarimwe, kuko ari umurage w’abanyarwanda.

Akomeza avuga ko kubera uburyo urubyiruko rufata mu mutwe cyane, nta n’ubwo rutekereza ku magambo ari mu bihangano, ko ahubwo rwibanda ku njyana, ndetse rukemeza ko ubwo byaciye ku bitangazamakuru ari ntamakemwa, ugasanga babifashe nk’urugero kandi ari ibintu bitanononsoye.

Ati “Abahanzi baba bafite uburyo bwinshi bwo kugera ku bantu. Baravuga kuko bakoresha amagambo, bakanaririmba. Urumva rero, bashobora gukundwa kabiri, cyangwa se banayobya umuntu bikagira ingaruka iremereye. Ikintu rero tubashishikariza by’umwihariko, ni ugushishoza mu Kinyarwanda bakoresha, kubera ko baririmba babwira urubyiruko.”

Akomeza avuga ko umuhanzi ndetse n’undi wese, ashobora guhanga ijambo rikemerwa mu mikoreshereze y’ikinyarwanda, kuko ari umutungo w’Abanyarwanda bose.

Nsanzabaganwa avuga ko ikintu kibi ari ugufata ijambo ukaritemagura, ukagenda ugoreka, ugobekamo andi magambo y’izindi ndimi. Ariko mu ndirimbo buri gitero kigiye kigira ururimi rwacyo runononsoye, avuga ko ntacyo byangiza.

Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w'Ishami ry'Ururimi mu nteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco (RALC)
Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC)

Ati “Nk’ubu mujya muvuga ngo ‘nsendingira’. Iyo -ndingira ni iy’ikinyarwanda, ‘send’ ni icyongereza! Ibyo ni byo bibi kuko wononnye byose. Noneho si n’ikinyarwanda gusa, wononnye n’icyongereza. Ni ukuvuga ngo nta kintu uhaye agaciro”.

Nsanzabaganwa avuga ko nta bihano birajyaho bihana uwangiza ikinyarwanda nkana, ariko ko nta mpamvu yo kwihutira ibihano bikakaye, kuko n’ukugaye aba aguhannye, kandi aguhaye n’impanuro. Avuga ko kugeza uyu munsi, n’iyo bavuze ngo ntibavuga bavuga, baba batanze impanuro, ndetse n’inama.

Ati “Ariko ubwo abantu bumva ko ibyo bihano bitaremereye, bakaba bifuza ibiremereye, njye rwose nta kibazo mfite cyo kuzazamuka mu bihano”.

Agira inama abahanzi ko bagomba kugisha inama, kuko ikibazo bahura na cyo ari ukwiyemera, nubwo na byo ari byiza, akajya mu nganzo, agatekereza, agahimba ndetse akazamuka rwose yumva yazimije nta kindi gisigaye.

Avuga ko n’ubwo ari byiza, inama batanga cyane ni uko ari ngombwa kwiyoroshya, ugasaba inama. Ukibaza niba amagambo ukoresha akwiye mu byo uririmba.

Ati “Ejo nahoze numva bambwira ngo bita abakobwa beza ko ari ibyuki, ngo kuko ari byiza kandi biva ku ijambo ubuki nk’ijambo ry’ikinyarwanda. None se ko dufite ijambo ikijumba kandi kikaba kiryoha, tuzavuge ngo abakobwa ni akajumba cyangwa urujumba? Ntaho bihuriye! Ibintu byo gutaruka wishyiriramo kuryoshya kwawe, hari aho bishoboka bigakunda koko, ariko banza ubaze, ntugume hahandi wahengamiye, kuko uba wagiye mu nganzo wenyine, usayuka yo wenyine, rero gira kwiyoroshya ubaze abandi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashimira polokagam

Sebanani mugisha yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ndashakako lepuburica polokagame yafashamurikimwecyos arikontabyomugay ankoleye mpeshainka kukosinishoboy.

Sebanani mugisha yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka