Basanga atari ngombwa gutanga insimburamubyizi ku miryango ibanye nabi

Bamwe mu bakangurambaga mu byo kurwanya ihohoterwa mu ngo bavuga ko amafaranga y’insimburamubyizi imiryango nterankunga igenera imiryango irangwamo amakimbirane mu gihe babigisha, akwiye gukurwaho, bakayahabwa mu bundi buryo.

Abahabwa amahugurwa ku makimbirane ntibakwiye guhabwa insimburamubyizi
Abahabwa amahugurwa ku makimbirane ntibakwiye guhabwa insimburamubyizi

Impamvu ni uko ngo hari bamwe na bamwe bamara gufata ayo mafaranga, aho kwiyunga cyangwa gukorera hamwe na bagenzi babo bakarushaho kubahohotera, kuko ayo mafaranga aho kuyikenuza bayajyana mu tubari, basinda bakitwara nabi.

Akenshi ayo mafaranga bayatanga nk’insimburamubyizi cyangwa nk’inyoroshyarugendondo, bitewe n’uko inyigisho zibakangurira kubana neza ziba zabereye kure y’aho batuye.

Concilie Mukandutiye, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara agira ati “Ubundi tuba ari udufaranga dukeya. Nubwo hari abumva inyigisho bakazikurikiza, amakimbirane bakayareka, n’amafaranga bahawe bakayikenuza, hakaba n’abayajyana mu kabari, ugasanga basinze, ihohotera aho gushira rikarushaho kwiyongera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Jean Damascene Renzaho, avuga ko yaje gusanga hari n’ababona abagiye guhugurwa batahana amafaranga, na bo bagatangira guhohotera abo babana, kugira ngo na bo bazatumirwe mu nyigisho bibonere amafaranga.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’abo yagiye abona baje gusaba ko bajya ku rutonde rw’ababanye nabi.

Renzaho asanga umuti kuri iki kibazo waba ko iyi miryango yajya itangira inyigisho zikenewe hafi y’ahatuye abagenerwabikorwa, hanyuma amafaranga y’insimburamubyizi cyangwa inyoroshyangendo bakazayabona mu buryo bundi butari ukubaha amafaranga mu ntoki.

Ati “Ntekereza ko icyiza ari uko abantu twakomeza kubigisha, tukanabafasha mu buryo butari ubwo kubaha amafaranga mu ntoki, tukabihindurira mu kubafasha kwishakamo ubushobozi, bakaba bakora ibimina bibafasha kurushaho kubana neza, bakaba bahabwa amatungo, n’ibindi.”

Najyingo Robinah, ukorera umuryango Action Aid ubu uri gufasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18 mu mirenge itatu yo mu Karere ka Gisagara, avuga ko bo aya mafaranga bagahaye abaje mu nama bateganya kuzayabafashisha mu bundi buryo.

Ati “Tugitangira umushinga twarabahamagaye kugira ngo bahure bamenyane, tubaha n’itike, ariko noneho tuzajya tubegera iwabo mu mirenge. Urumva ko nta tike bakeneye. Amafaranga twakabahaye nk’itike, nibamara gukora ibimina, bagakora umushinga runaka, tuzawutera inkunga.”

Aimé Nshimiyimana, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Gisagara, we avuga ko muri iki gihe abari gufashwa banahabwa amafaranga ahanini ari abakene bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, baba bakeneye gufashwa ngo bikure mu bukene.

Ati “Imiryango itari iya Leta iyo ibegereye, isanga mu ngo zabo harimo n’ihohoterwa, hanyuma amafaranga babahaye agatuma rya hohoterwa rigaragara kurushaho.”

Nshimiyimana we avuga ko ubwo bushobozi bagenerwa butahagarikwa, ahubwo inzego z’ubuyobozi, ari na zo ziba zabahaye imiryango itari iya Leta ngo ibafashe, zigafatanya na yo mu gufasha aba baturage guhinduka biteza imbere aho kurushaho gukimbirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka