Musanze: Urukiko rutegetse ko Visi Meya afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rumaze gutegeka ko Ndabereye Augustin wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu rwego rwo gukomeza gucukumbura ibimenyetso ku byaha ashinjwa.

Perezida w’iburanisha yagarutse ku byaha Ndabereye aregwa, birimo icyaha cyo gukubira, gukomeretsa no guhoza ku nkeke umugore we, maze urukiko rugendeye ku ngingo ya 121 n’iya 147 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Perezida wasomye urwo rubanza yavuze ko nyuma yo kumva ukwiregura kwa Ndabereye Augustin n’umwunganira mu mategeko mu iburanisha ryabaye kuwa kabiri tariki 10/9/2019, urukiko rwasanze Ndabereye agomba gufungwa iminsi 30, mu rwego rwo kwirinda ko hasibanganywa ibimenyetso no gukurikirana neza ibyaha aregwa.

Ndabereye utagaragaye mu isomwa ry’urubanza, mu iburanisha ryo kuwa kabiri, umwunganira yari yagaragaje inyandiko y’umugore we (Ndabereye), imusabira imbabazi.

Ndabereye Augustin yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama 2019, akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, anashinjwa icyaha cyo kumuhoza ku nkeke.

Mu kwiregura kuri ibyo byaha, Ndabereye yari yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, ariko ahakana icyo kumuhoza ku nkeke.

Yavugaga ko adashobora kwemera icyo cyaha kuko ari ubwa mbere yari akubise umugore we, nubwo ubushinjacyaha bumushinja gukubita no gukomeretsa umugore we mu bihe binyuranye ndetse ngo ubuyobozi bumukuriye bukaba bwaramugiriye inama kenshi, ndetse n’umugore we akamusabira imbabazi ariko akabirengaho.

Inkuru bijyanye:

Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka