IPRC Musanze na Jinhua Polytechnic byasinyanye amasezerano yo gushyigikira ireme ry’imyuga

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyi ngiro IPRC Musanze n’Ishuri rikuru ry’imyuga rya Jinhua Polytechnic ryo mu Ntara ya Zhejiang mu gihugu cy’u Bushinwa buratangaza ko bwatangiye ubufatanye buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo y’imyuga atangirwa muri aya mashuri.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Dr James Gashumba n'umuyobozi wa Jinhua Polytechnic bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Dr James Gashumba n’umuyobozi wa Jinhua Polytechnic bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Hari mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye impande zombi zasinyanye tariki ya 8 Nzeri 2019. Aya masezerano agiye kumara imyaka itanu akubiyemo imikoranire hagati y’impande zombi mu birebana no guteza imbere ireme ry’uburezi bushingiye ku myuga binyuze mu guhanahana abarimu, kongerera abanyeshuri ubushobozi yaba mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Aya masezerano yiyongera ku yandi yari amaze imyaka itatu ashyirwa mu bikorwa yibanze ku kubaka ubushobozi bw’abarimu n’abanyeshuri bo muri iri shuri(IPRC Musanze).

Eng. Abayisenga Emile uyobora IPRC Musanze yagize ati: “Muri icyo gihe gishize batwoherereje abarimu baturutse mu ishuri ryaho, bane bahugura abarimu n’abanyeshuri bacu mu myuga y’ibyiciro bitandukanye. Natwe ni ko byagenze kuko twoherejeyo abacu batatu kujya kwihugurayo. Ibi byadufashije kubaka ireme ry’uburezi ku buryo twifuza kubikomeza ndetse tukarushaho”.

Amasezerano agiye kumara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa agiye gukomeza kubakira ku bikorwa impande zombi zisanzwe zifatanya. Ayo masezerano kandi agaragaza ko hagiye no gushyirwa imbaraga mu kwigisha ururimi rw’igishinwa.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda, Dr James Gashumba yagaragaje ko u Rwanda rukeneye gukomeza kubaka ubushobozi bw’abiga imyuga bagomba kujya barangiza amasomo ari ba rwiyemezamirimo bafite ububasha bwo gukora ibifite ireme ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Twishimiye uburyo ubufatanye bw’aya mashuri y’imyuga yombi mu myaka yabanje bwatanze umusaruro kugeza ubwo igikurikiyeho ari ukubwagura yaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi. Ikindi muzi neza ko igihugu cy’u Bushinwa cyateye imbere. Kuba twakomeza gukorana bya hafi biranafungurira urubyiruko rwacu amarembo yo kwagura imishinga cyangwa ibikorwa bitandukanye bashobora guhanga impande zombi zikabyungukiramo”.

SUN Xianhu wari uhagarariye ishuri Jinhua Polytechnic muri iki gikorwa na we yahamije ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Ati “Ubufatanye bugiye gukomeza hagati y’amashuri yacu ni koko bugiye kuzamura ireme ry’imyuga ku ruhande rw’u Rwanda. Ku ruhande rwacu muzi neza ko umunsi ku wundi hari ibikorwa bigenda bivuka birimo inganda nshya cyangwa ibindi bigo bitanga akazi bigakenera abakozi. Aya masezerano rero ari mu bigiye kudufasha kubaka ubushobozi buzorohereza impande zombi kubigeraho”.

Igihugu cy’u Bushinwa gisanzwe ari na cyo cyubatse ishuri rya IPRC Musanze ryuzuye mu mwaka wa 2015, aho kuri ubu icyo gihugu cyamaze no gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kuryagura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka