Ibitera indwara zitandura ntibyacika kuko bitanga imisoro myinshi

Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.

Urugaga rw'imiryango irwanya indwara zitandura uvuga ko ibizitera bitacika
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura uvuga ko ibizitera bitacika

Prof. Joseph Mucumbitsi uyobora urwo rugaga, avuga ko itabi, inzoga n’ibinyobwa birimo isukari bifite uruhare runini mu gutera abantu indwara zitandura cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Avuga ko mu Rwanda abantu 12.9% bicwa no guhumeka umwuka w’itabi mu gihe ku rwego rw’isi ari 22%. Inzoga zo ngo zica abantu 23.9% mu Rwanda mugihe ku isi ari 10%.

Avuga ko guhera mu mwaka wa 2015 isi yihaye ingamba ko kugera mu mwaka wa 2025 nibura abanywa itabi bazaba bagabanutseho 25%, ariko akavuga ko ibi bitakunda kuko ryo n’ibindi bitera indwara zitandura bisora menshi.

Ati “Si itabi gusa n’inzoga n’isukari ibinyobwa nka Coca-Cola n’ibindi, ni ukuvuga ngo mu isi, ibyo bintu bidutera ibibazo mu buzima ni na byo bicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ariko noneho bininjiza n’amahoro menshi.

Cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ntabwo waca itabi burundu ngo bishoboke kandi ryishyura imisoro myinshi; n’inzoga ni uko.”

Prof. Mucumbitsi (hagati), avuga ko ibitera indwara zitandura aribyo bicuruzwa cyane kandi bigatanga amahoro menshi kuri Leta
Prof. Mucumbitsi (hagati), avuga ko ibitera indwara zitandura aribyo bicuruzwa cyane kandi bigatanga amahoro menshi kuri Leta

Prof. Mucumbitsi avuga ko amikoro macye y’ibihugu atuma itabi n’inzoga bitareka gucuruzwa.

Avuga ko indwara zitandura zica abantu miliyoni 38 ku isi buri mwaka. 3/4 byabo bangana na miliyoni 28 ni abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Miliyoni 17 ngo baba bari munsi y’imyaka 70.

Indwara zihitana benshi ni umutima bangana na miliyoni 17.5, kanseri yo ihitana miliyoni 8.2, indwara z’ubuhumekero miliyoni enye, naho diyabete yo ikaba ihitana miliyoni 1.5.

Avuga ko hatagize igikorwa mu mwaka wa 2030, muri Africa y’Uburasirazuba abaturage 42% bashobora kwicwa n’izi ndwara bavuye kuri 25%.
Avuga ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga nko kubuza abantu kunywera itabi mu ruhame kuko byarengera benshi.

Mugihe itabi n’inzoga bikinyobwa na benshi asaba abantu gukora imyitozo ngororamubiri kenshi no kurya indyo yuzuye kuko bikumira zimwe mu ndwara zitandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka