Polisi yegukanye imidali itandatu ya zahabu mu irushanwa rya ‘Korean Ambassador’s Cup 2019’

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu mikino njyarugamba ya Taekwondo yaberaga i Kigali, itsindira imidali umunani harimo itandatu ya zahabu.

‘Taekwondo Korean Ambassador’s Cup’ ni irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya y’Epfo rikaba ryaraberaga i Kigali kuri Stade Amahoro guhera tariki 06 Nzeri 2019, risozwa ku cyumweru tariki 08 Nzeri 2019.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo uba mu muco w’Abanyakoreya. Ibyo bituma mu gihugu Koreya y’Epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa kuri uwo mukino.

Mu Rwanda, iryo rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku nkunga ya Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda.

Amakipe cumi n’atandatu ni yo yitabiriye iryo rushanwa, yose hamwe akaba yari agizwe n’abantu 250. U Rwanda rwarii ruhagarariwe n’amakipe 14, n’indi kipe imwe yo muri Kenya n’indi yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikipe ya Taekwondo ya Polisi yari igizwe n’abapolisi 15 barimo abagabo n’abagore. Iyo kipe yitwaye neza, itsindira imidali umunani harimo itandatu ya zahabu, umwe wa Silver n’undi wa Bronze. Iyo kipe kandi yegukanye umwanya wa gatatu ku rutonde rusange rw’amakipe yitabiriye iryo rushanwa.

Amakipe abiri yaje imbere y’ikipe ya Polisi ni Paradisso Club yo muri Kenya n’ikipe ya Gatenga yo mu Rwanda.

Imikino ya nyuma isoza iryo rushanwa yitabiriwe na Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-Jong, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, n’umuyobozi w’imikino ya Olempike mu Rwanda, Ambasaderi Valens Munyabagisha.

Ambasaderi Kim Eung-Jong yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kubera uruhare izo nzego zigira mu guteza imbere mu Rwanda imikino itandukanye irimo na Taekwondo.

Ambasaderi Kim Eung-Jong yavuze ko Ambasade ya Koreya izakomeza gushyigikira umukino wa Taekwondo no kuzamura urwego iryo rushanwa ririho rikarushaho kuba ryiza.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Munyabagisha yashimiye Guverinoma ya Koreya na Polisi y’u Rwanda ku bwo gushyigikira iterambere rya Siporo mu Rwanda.

Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo, Alain Irene Bagire, yashimiye abakinnyi b’iyo kipe kuko bitwaye neza, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi bwageneye iyo kipe ibisabwa kugira ngo ibashe kwitoza no kwitabira iryo rushanwa.

Yagize ati “Twari tumaze icyumweru tuvuye muri Kenya mu mikino ya EAPCCO. Abakinnyi bari bakinaniwe ariko bitwaye neza babasha gutsindira imidali umunani. Iyo ntsinzi kuri twe yadushimishije.”

Mu mikino ya EAPCCO nabwo ikipe ya Polisi yari yitwaye neza itsindira imidali umunani ya zahabu, n’ibiri ya Silver uri Kumite, itsindira n’imidali itatu ya zahabu muri Kata, ihabwa n’ibikombe bibiri muri ibyo byiciro bibiri.

‘Tae! Kwon! Do!’ (Taekwondo) ni umukino usaba uruvangitirane rwa tekiniki, kwitabara, imyitozo ngororamubiri, hakaba n’ubwo isaba gushyiramo ubwenge no gutekereza cyane.

Abakinnyi ba Polisi b’abagabo begukanye imidali ya zahabu ni Benoit Kayitare (58kgs), Savio Nizeyimana(80kgs), Vincent Munyakazi (68kgs) na Cedric Mwemezi.

Uwitwa Jean Paul Sekanyambo yatsindiye umudali wa Silver, naho Emmanuel Kwibuka (54kgs) atsindira umudali wa Bronze.

Mu bagore, Delphine Uwababyeyi (49kgs) na Aline Ndacyayisenga (62kgs) na bo batsindiye imidali ya zahabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka