Nyagatare: Abana babiri bapfuye bahiriye mu nzu

Iranzi Geofrey w’imyaka itandatu na Uwase Pascaline w’imyaka ibiri bo mu mudugudu wa Barija A, akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa kabiri 10 Nzeri 2019 bapfuye bahiriye mu nzu, abaturanyi bakavuga ko uwo muriro watewe n’amashanyarazi.

Abantu bari bakizimya na nyuma yo gukuramo abana bamaze gupfa
Abantu bari bakizimya na nyuma yo gukuramo abana bamaze gupfa

Umwe mu baturanyi avuga ko yageze mu rugo agasanga inzu ishya ahitamo kujya kuri Polisi guhuruza abahageze mbere bafatanya n’abaturage kwica urugi ariko basanga abana bamaze gupfa.

Ati “ Nahageze mva ku kazi nsanga umudamu umwe arasohora imifariso mu nzu, arambwira ngo abana ba Ndyanabo bahiriye mu nzu, nirukankira kuri Polisi nzana na 2 tuhasanga abaturage baca inzugi amahirwe macye basanga umwuka washizemo.”

Ubwo iyi nkongi yadukaga, ababyeyi b’aba bana ntibari bahari. Ndyanabo Gilbert se w’abana yari mu kazi k’ubukanishi bw’amagare naho nyina Mukamarita Egidia yari agiye ku iduka guhaha.

Ingabire Jenny umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, avuga ko amakuru yahawe n’abaturage ari uko Mukamarita yahageze avuye mu kazi k’isuku mu mujyi wa Nyagatare agateka akanagaburira abana hanyuma akabaryamisha.

Amadirishya bayakuyeho kugira ngo babone aho banyuza umucanga wo kuzimya ibiryamirwa
Amadirishya bayakuyeho kugira ngo babone aho banyuza umucanga wo kuzimya ibiryamirwa

Ngo bamaze kuryama yagiye ku iduka guhaha abasiga mu nzu, umwana mukuru akingira imbere arongera araryama.

Asaba ababyeyi buri gihe kuzirikana ko abana batirera bakazirikana ko mugihe bagiye ahantu bakwiye gushaka umuntu mukuru usigarana abana.

Ikindi uyu muyobozi asaba ababyeyi ni ukujya buri gihe bibuka gucomokora ibintu bicometse ku muriro ndetse bakagura na kimyamoto.

Ati “Abana nta na rimwe basigara ku rugo, umubyeyi akwiye kugira aho ajya asize umuntu mukuru mu bana kuko uretse n’amashanyarazi yasiga n’amata ku ziko umwana akamwotsa, umwana ntashobora kwitabara.

Nibyiza kandi kwibuka gucomokora sharijeri ya telefoni aho kuko biragaragara ko ariho umuriro wakomotse. Ikindi abantu bakwiye kwibuka kugura kizimyamoto kugira ngo babashe guhangana n’impanuka.”

Abatabaye mbere bavuga ko abana ahanini bishwe no kubura umwuka kubera umwotsi mwishi kandi ko iyo mu nzu habamo umuntu mukuru aba yakinguye bagasohoka.

Hahiriyemo ibintu bitandukanye harimo imifariso
Hahiriyemo ibintu bitandukanye harimo imifariso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka