U Rwanda ruzakira amarushanwa yo kugurutsa drones

U Rwanda nka kimwe mu bihugu by’intangarugero ku isi mu kugeza amaraso ku bitaro rukoresheje indege zitagira abapilote (drones), rwatoranyijwe kuzakira ihuriro n’amarushanwa ya drones muri Gashyantare umwaka utaha wa 2020.

Mu Kwakira umwaka wa 2016, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya drones, nk’uburyo bushya u Rwanda rukoresha mu kugeza amaraso ku bitaro binyuranye byo mu gihugu mu rwego rwo gufasha abayakeneye ku buryo bwihuse.

Uyu ni umushinga wa Minisiteri y’ubuzima hamwe na sosiyete ya Zipline, watangiye ushyirirwa mu bikorwa mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Uretse muri Muhanga ariko, ubu mu gihugu hari ahandi henshi drones zihagurukira, ahaheruka hakaba ari mu karere ka Kayonza hafunguwe muri Mutarama uyu mwaka.

U Rwanda kandi rwatangiye no gukoresha drones mu bindi bitari ubuvuzi, nko mu buhinzi.

Uku gukoresha drones mu gutabara ubuzima, byatumye rutoranywa kuzakira amarushanwa y’isi mu kugurutsa drones binyuze mu bufatanye na Banki y’isi ndetse n’inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum - WEF).

Aya marushanwa azahuzwa n’inama Nyafurika kuri drones, izahuriza hamwe abayobozi mu ikoranabuhanga rya drones, bakazaba biga ku mikoreshereze ya drones muri Afurika mu bihe biri imbere.

Perezida Kagame atangiza ikoreshwa rya drones mu karere ka Muhanga
Perezida Kagame atangiza ikoreshwa rya drones mu karere ka Muhanga

Timothy Reuter, uhagarariye iby’ikirere na drones muri WEF yagize ati “Kuzamura ikoreshwa rya drones muri Afurika bizazana inyungu mu bucuruzi, ubuhinzi ndetse no mu buzima, ariko bishobora no kurengera ubuzima binyuze mu kirere.

Kugira ngo aya mahirwe agerweho, birasaba ko hajyaho amategeko mashya atuma ibihugu byinshi bya Afurika bifungura inzira kandi bikemerera imiyoboro ituma drones zikora”.

Umuyobozi ushinzwe ingufu muri Banki y’isi, Riccardo Puliti, avuga ko “Iyo nama igamije gufungura no kugerageza imitekerereze y’aba injennyeri (engineers), abagenzuzi (regulators), ba rwiyemezamirimo n’abashoramari.

Amarushanwa yo kugurutsa drones azamenyekanisha serivisi nshya, amakuru ari hamwe mu kohereza no kwakira, guhanga imirimo n’amahirwe yo kwihutisha iterambere, hamwe no kubaka ubumenyi bujyanye n’imirimo yo mu kinyejana cya 21 mu karere no hanze yako”.

Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi (WEF) igaragaza ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira ayo marushanwa kuko kugeza ubu ari cyo gihugu cyonyine cyagaragaje ko gifite uburyo bwakoreshwa muri ayo marushanwa.

Uburyo u Rwanda rukoresha rutanga serivisi z’ubuzima, ndetse n’uburyo rugaragaza ubugenzuzi buhoraho, WEF ivuga ko bigaragaza icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire avuga ko Leta yashimishijwe no kwakira inama Nyafurika ku mikoreshereze ya drones. Ati “Ni urubuga ruzaduhuza n’abafata ibyemezo, abakoresha za drones, impuguke ndetse n’abayobozi b’inganda, mu kurebera hamwe ikoranabuhanga ku mikoreshereze y’indege zitagira abapilote muri Afurika.

Ati “Ni amahirwe u Rwanda rubonye yo gusangira ubunararibonye kuri izo ndege, ndetse no kuburyo tuzigenzura”.

Ayo marushanwa azaba ahuje inzobere zizaturuka ku isi yose, ziganjemo ibigo biyoboye mu mikoreshereze ya drones, ari na bo bazaba barushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka