Meddy yahishuye amasomo yigiye kuri Ne-Yo

Imibyinire ya Ne-Yo iri ku rwego rwo hejuru kuko ni ibintu amaze igihe kirekire akora kandi abizi neza. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro afite itsunda ry’abantu babanza kureba niba buri kintu kiri uko kigomba kuba kimeze mu mwanya wacyo.

Hashize iminsi ine mu Rwanda habereye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina, aho kuri iyi nshuro hiswe amazina abana 25 b’ingagi mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye, muri bo harimo umunyamideli Naomi Campbel, umuhanzi w’Umunyamerika Ne-Yo, ndetse n’umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy.

Nyuma y’uwo muhango, habaye igitaramo cyiswe “Kwita Izina concert”, aho Ne-Yo na Meddy bahuriye mu rubyiniro.

Mu kiganiro Meddy yagiranye na KTRadio mu kiganiro Dunda, yavuze ko kimwe mu bintu yigiye kuri Ne-Yo ari uburyo yitwara ku rubyiniro (performance), kuko abikora ku buryo buri hejuru nk’ibintu amaze akoze imyaka myinshi.

Ikindi ni uko abahanzi Nyarwanada iyo bari ku rubyiniro, uburyo bwo kurangurura amajwi (sounds system) baba babwiteze ku bateguye igitaramo ariko nta tsinda riba ryabanje kureba ko amajwi bashaka ariyo ahari.

Yagize ati “Ni ibintu ntitagaho mbere, ariko ubutaha ni ikintu cy’ingenzi ntapfa kurengaho”.

Kimwe n’abandi bahanzi benshi, Meddy yatangiye aririmba R&B ariko uko iminsi igenda ishira yagiye ahindura ubu mu ndirimbo ze nyinshi aririmba Afrobeat.

Yavuze ko abahanzi bakwiye kujya bahindura imiririmbire kugira ngo bahaze isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo hanze.

Ati “Natangajwe no kubona mu gitaramo nagiriye muri Seychelles abantu baraje bakuzura. Nta muntu wo muri ibi bihugu duturanye (Burundi, Uganda, Tanzania) wari urimo ari abanyamahanga ba kure. Nari mfite indirimbo 12 nagombaga kuririmba ariko naririmba izitarimo icyongereza nkabona bacecetse, nashyiraho izirimo icyongereza bakaririmba”.

Meddy yabajijwe ku bakobwa bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo bivugwa ko bagenda bagaruka, avuga ko gukorera amashusho y’indirimbo muri Amarika bihenda kubona abakobwa kuko usanga umuhanzi akorana na sosiyete eshatu zibaha abakobwa (models).

Ati “Usanga igiciro kiri hejuru kuko indirimbo imwe usanga ihagaze ibihumbi umunani by’amadorari ya Amerika, miliyoni zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ikindi kandi, Meddy yavuze ko bataragera aho amashusho y’indirimbo zabo agurishwa ngo bishyurwe na YouTube bagendeye kubareba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka