Abanyarwanda ntibakwiye kugira impungenge ku rukingo rwa Ebola- RBC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku kuba urukingo rwa Ebola rwabonetse rutaremezwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo muri RBC Dr. Nyamusore Josee, yemeje ko u Rwanda rwatumije inkingo nyishi kandi ko urukingo rwizewe.

Umuruyango w’abibumbye Loni, watangiye kwifashisha uru rukingo rushya mu bihugu byo mu Burengerezuba bwa Afurika, ndetse n’abantu barenga ibihumbi 60 begereye imipaka ya repubulika iharanira demukarasi ya Congo na Uganda na bo batangiye guhabwa uru rukingo.

Uru rukingo ariko ntiruremezwa ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Nyamusore Josee avuga ko u Rwanda rwatumije izi nkingo kandi ko bafite amakuru meza y’umuti wa Ebola ushobora kuvura ku rugero rwa 90% .

Ati “Umuti warabonetse, ni inkuru nziza cyane ku isi, urukingo rurahari n’umuti wabonetse witwa MAP 114. Ni amakuru yadushimishije twese”.

Kuba umuti ushyirwa hanze nyamara hari urukingo rwabanje rugiye kumara imyaka ibiri rutaremezwa mu ruhando mpuzamahanga, Dr. Nyamusore avuga ko icyangombwa ari uko urukingo nta ngaruka rwagira ku warutewe.

Ati “Icy’ingenzi ni ukumenya ngo uru rukingo ruri gukora icyo rugomba gukora! Ntabwo warebera ngo abantu bashire ari rwo ufite, kandi uzi ko rukora, hasigaye ko umuntu azamura urutoki ngo yemeze ikintu”.

RBC kandi yemeza ko imaze kurenga urwego rwo kurwanya Ebola, kandi ko u Rwanda ruri kubaka urubyo burambye bwo guhangana n’ibindi byorezo byazagaragara mu myaka irimbere.

Mu kwezi kwa Mata ni bwo u Rwanda rwatangiye gukingira bamwe mu bakora n’abafasha mu rwego rw’ubuzima bashobora kwitabazwa gukumira Ebola, mu gihe yaba yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Kugeza ubu RBC ikaba yemeza ko imaze gukingira abantu ibihumbi bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDASHIMIRA LETA Y.U RWANDA IKOMEJE KWITA KUBATURARWANDA

BAYO IDUFASHA KWIRINDA NDETSE NO KURENGERA UBUZIMA DUKUMIRA INDWARA Z.IBYOREZO.

LAURENCE yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka