Rubavu : Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumugi

Mu ijoro rya tariki ya 9 Nzeri 2019, Uwineza Christine utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu yatawe muri yombi, yinjiza mu Rwanda udupfunyika ibihumbi 24 tw’urumogi, tungana n’ibiro 30.

Yafatanywe ibiro 30 by'urumogi
Yafatanywe ibiro 30 by’urumogi

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage butuma abinjiza urumogi mu Rwanda kimwe n’abarucuruza bagenda bafatwa, ndetse Uwineza nabo bari kumwe amakuru yabo akaba yaratanzwe na Polisi.

Ati "Bafashwe ku bufatanye n’abaturage babwiye inzego z’umutekano ko Uwineza n’abo bakorana binjiza mu Rwanda urumugi kandi bagiye kwinjiza urundi, ubwo Uwineza yinjiraga mu Rwanda avuye muri Congo ni bwo yahise afatwa abari kumwe na we bisubirira muri Congo".

Mu Rwanda ntihahingwa urumogi kuko rutemewe guhingwa no gukoreshwa, cyakora urucuruzwa ngo ruva muri Tanzania na Congo Kinshasa, kandi rukagira ingaruka ku barukoresha.

CIP Emmanuel Kayigi avuga ko itegeko rihana abinjiza biyobyabwenge mu Rwanda ryazamuye ibihano, kuburyo ubu igihano cyagejejwe ku gifungo cya burundu nyamara abarwinjiza ntibacika intege.

Uwineza Christine wafatanywe urumogi, ahakana ko urumogi ari urwe akavuga ko rwari urw’uwitwa Muganda utuye muri Bisiza, akavuga ko yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa bakamufata batarahura.

Yagize ati "Urumogi ntabwo rwari urwanjye, yambwiye ko umutwaro we ufashwe n’abashumba ngo njye kureba ababifashe ni bwo nafashwe, ariko njye sinkora ubucuruzi bw’urumogi".

CIP Emmanuel Kayigi avuga ko Uwineza agiye gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukazaba ari rwo rumushyikiriza ubushinjacyaha, urukiko rwamuhamya icyaha agafungwa burundu.

Kayigi avuga ko abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano mu guhashya abacuruza ibiyobyabwenge kuko mu karere ka Rubavu bafata abantu benshi bacuruza urumogi.

Agira ati "Kumenya imibare y’urumogi rwafashwe bisaba kugenzura kuko turufata kenshi kuko hano ni inzira yarwo, icyo dushima ni uburyo abaturage baduha amakuru, kandi turabasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano kuko nk’uyu yarajyanye udupfunyika ibihumbi 24 mu Rwanda byari kwangiza abaturage, iyo tumuhagaritse ni insinzi".

CIP Kayigi avuga ko gucuruza urumogi nta nyungu bigira, akabishingira ko iyo ufashwe amafaranga washoyemo yose ahomba ndetse wafungwa ibyo wakoraga bikangirika, hiyongereyeho gutakaza igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka