Minisitiri w’Ibikorwa remezo mushya, inzobere mu mishinga minini y’ubwubatsi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2026, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Bwana Damien Murwanashyaka, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye kuri uwo mwanya Dr Jimmy Gasore.
Damien Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer) aho afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere ndetse akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).
Yize ibijyanye n’Ubwubatsi ku rwego rwa Kaminuza aho yasoje amasomo ye afite amanota ya mbere (First Class Honors) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Afite kandi impamyabumenyi y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (MBA) yakuye muri Oklahoma Christian University, bituma afite ubumenyi buhambaye mu bya tekiniki no mu buyobozi bw’imishinga.
Mu rugendo rwe, Murwanashyaka yagiye akora imirimo itandukanye ku rwego rwo hejuru. Kuva muri Gicurasi 2024 -2026 yabaye Umuyobozi Mukuru wa UDL imwe muri Sosiyete zikomeye mu by’ubwubatsi izwi cyane mu mishinga idasanzwe nka Vision City.
Yabaye kandi Chief Quantity Surveyor muri Real Contractors Ltd, aba Project Manager muri ROKO Construction Ltd, ndetse anakora nk’umujyanama mu bigo birimo Century Engineering and Contractors Ltd na Gasabo 3D Design Ltd.
Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Murwanashyaka Damien yari Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Preferred Contractors, kimwe mu bigo biyoboye mu gutanga serivisi z’ubujyanama, imicungire y’imishinga ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi.
Murwanashyaka yagifashije iki kigo kugera ku ntego zacyo kuko yakomeje kugaragaza ubuhanga mu micungire y’imishinga n’ingengo y’imari yayo, anagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ubwubatsi no gutanga umusaruro ugaragara mu mishinga ikomeye.
Ubunararibonye bwe n’ubuyobozi bufite icyerekezo ni bimwe mu byakomeje kumugira umwe mu banyamwuga b’indashyikirwa mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda no mu Karere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Big congs @Damien Murwanashyaka twarakoranye ndamuzi agira umurava mu byo akora.