Lt. Gen (Rtd) Karenzi Karake na Col (Rtd) Jeannot Ruhunga bagizwe ba Ambasaderi

Perezida Paul Kagame yagize abarimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake na Col (Rtd) Jeannot Ruhunga ba Ambasaderi.

Lt Gen(Rtd) Karenzi Karake
Lt Gen(Rtd) Karenzi Karake

Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’u Bushinwa, Maj Gen Emmanuel Bayingana agirwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Isirahel.

Maj Gen. Emmanuel Bayingana
Maj Gen. Emmanuel Bayingana

Ni mu gihe Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yahawe inshingano nshya zo guhagarira Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.

Lt. Col(Rtd) Jeannot Ruhunga
Lt. Col(Rtd) Jeannot Ruhunga

Mu bandi bahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga harimo Christine Nkulikiyinka wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, umwanya yagiyeho guhera tariki 16 Kanama 2024.

Nkulikiyinka yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye.

Christine Nkulikiyimfura
Christine Nkulikiyimfura

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye ufite icyicaro muri Espagne ndetse dore ko iyi Ambasade yareberwaga n’iyo mu Bufaransa ihagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka