Igishoro kiracyari imbogamizi ku barangije imyuga bifuza kwikorera

Abasore n’inkumi bize imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Gisagara (Yego center) bavuga ko bafite intego yo kwigira, ariko ko kubona igishoro gikenewe bitaboroheye.

Mu kigo cy'urubyiruko cya Gisagara hamaze guhugurirwa urubyiruko rusaga 245 mu kuboha imipira, kudoda imyenda no gukora inkweto
Mu kigo cy’urubyiruko cya Gisagara hamaze guhugurirwa urubyiruko rusaga 245 mu kuboha imipira, kudoda imyenda no gukora inkweto

Emmanuel Ndagijimana yize gukora inkweto, anabiherwa impamyabumenyi (certificate) tariki 10/9/2019. Avuga ko uyu mwuga yize mu gihe cy’amezi atandatu awishimiye kuko atazongera gukenera urukweto rwiza ngo arubure kandi azi kuzikorera.

Ariko na none, kuzagera ku bikoresho bikenewe kugira ngo uyu mwuga umubashishe kwibeshaho ntibimworoheye, kuko hamwe na bagenzi be 21 biganye, ubu bamaze kwegeranya ibihumbi 90 gusa.

Emmanuel Ndagijimana avuga ko hamwe n'abo biganye gukora imnkwto babashije kwegeranya ibihumbi 90 gusa
Emmanuel Ndagijimana avuga ko hamwe n’abo biganye gukora imnkwto babashije kwegeranya ibihumbi 90 gusa

Ati “Nk’imashini itera urudodo numvise ko igura ibihumbi 750, iponsa ikagura 70. No kubona impu na byo ntibyoroshye. Kubera ko imiryango yacu iba ntako imeze, kubona ayo mafaranga biragoye.”

Beata Nyirandegeya we yahize ubudozi. Afite umwana w’umwaka n’igice. Yatewe inda n’umusore wamucumbikiye yabuze aho arara, ari mu rugamba rwo gushakisha akazi ko mu rugo, nyuma yo guta ishuri biturutse ku kubura amafaranga kandi yari ageze mu wa kane w’amashuri yisumbuye.

Yize kudoda bimugoye kuko yagombaga no gushakira umwana ibimutunga. No kubona ibitambaro byo kwigiraho byaramugoraga ku buryo hari igihe byabaga ngombwa ko atabura imyenda asanganywe, yayibura akajya kwiga nta gushyira mu bikorwa, akazajya kwigira ku badozi baturanye.

Kuzabasha kwigurira imashini idoda kuri we ntibyoroshye, n’ubwo intego ye ari ukwigira.

Beata Nyirandegeya, uyu uhetse umwana, avuga ko kuzabona imashini yo kudoda bitamworohera
Beata Nyirandegeya, uyu uhetse umwana, avuga ko kuzabona imashini yo kudoda bitamworohera

Ati “Ninzajya mbona ikiraka nzajya ngenda ninginge umutayeri ufite imashini antize, mbone igitunga umwana. Ni uko ubuzima bwanjye buzagenda kuko njyewe ndi mu cyiciro cya kabiri cy’abadafashwa.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Jean Bosco Ngayaberura, avuga ko nubwo batazahwema kubakorera ubuvugizi, inzira yo kugera ku bikoresho bikenewe kuri uru rubyiruko ari ugufashwa n’ababyeyi cyangwa kwishyira hamwe rukegeranya imbaraga.

Ati “Mu minsi yashize inama y’igihugu y’abagore (CNF) yaduhereye abana 80 imashini zo kudoda. Dufite na gahunda yo gutera inkunga urubyiruko rufite imishinga muri hagunda ya ‘Kuremera programme’. Ariko icyo tuza gukora ni ukubashishikariza gukorera hamwe, tukazabakorera n’ubuvugizi bakishakamo ubushobozi binyuze mu byo bakora”.

Naho Athanase Ntaganzwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, avuga ko hari amafaranga bateganya kuzafashisha abibumbiye mu ma koperative, kugira ngo babashe kubona ibikoresho by’ibanze.

Ati “Turabasaba kwibumbira mu matsinda mu mirenge baturukamo, hanyuma tukazabashakira ibikoresho byo gutangiza.”

Ikigo cy’urubyiruko cya Gisagara cyatangiye guhugura urubyiruko mu myuga muri 2016. Kuva muri 2018 hamaze guhugurirwa 245 mu gukora inkweto, kuboha imipira no kudoda imyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka