RIB yafashe babiri bakekwaho kwica umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we.

Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda - Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (College of Science and Technology, UR–CST), akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.

Umurambo wa Sandrine Imanishimwe wabonetse muri iyo kaminuza yahoze yitwa KIST mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 08 Nzeri 2019 ufite ibikomere ku mutwe, bikekwa ko yishwe.

Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere, akaba akomoka mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ubu ni bwo butumwa RIB yanditse kuri Twitter imenyekanisha iby’itabwa muri yombi ry’abakekwaho kwica uwo munyeshuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndagira inama Abakobwa kwirinda ibi byateye ngo “bali mu rukundo n’abahungu” (Boyfriend/Girlfriend).Abakobwa ni bamenye ko kenshi Abahungu baba bababeshya,bishakira kuryamana nabo gusa.Iyo biciyemo,akenshi Umuhungu araguta.Abakobwa bibuke ko ingaruka aribo zibaho,umuhungu yigaramiye.Bituma benshi biyahura.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana idusaba guha urukundo umuntu umwe gusa tuzasezerana tukabana.Mwirinde gusura no gusohokana n’abahungu.Nimwitondera abahungu,mukiyubaha,nta kabuza muzabona umuhungu uzabasaba iwanyu,binyuze mu mategeko.Mutinye Imana.Mwigane baliya bakobwa bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Nubwo batajya basura abahungu,nta kabuza babona abagabo “bubaha Imana”,nabo bafatanya umurimo wo kujya mu nzira bakabwiriza abantu,nkuko Yesu yasize abisabye umukristu nyakuri wese.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Muzadusure ibungesera mumurenge was shyara

Nkurunziza cassien yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka