Miliyoni 5.8 z’Amadolari zashowe mu mishinga y’abaturiye za pariki

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Leta y’u Rwanda imaze gutera inkunga imishinga 647 y’abaturage baturiye pariki z’igihugu kuva muri 2005, kugira ngo biteze imbere banarusheho kuzibungabunga.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye ibihugu bya Afurika gucunga no gufata neza umutungo kamere w'uwo mugabane
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye ibihugu bya Afurika gucunga no gufata neza umutungo kamere w’uwo mugabane

Minisitiri w’intebe Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nzeri 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ibera i Kigali, ikaba yarateguwe na kaminuza ya ALU (African Leadership University) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ityerambere (RDB).

Minisitiri w’intebe Ngirente yasangije abitabiriye iyo nama, ibyo u Rwanda rugezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ari na byo bituma ubukerarugendo butera imbere bukazanira inyungu igihugu.

Aho ni ho yahereye avuga ko mu byo ubukerarugendo bwinjiza, Leta igira ibyo igenera abaturage baturiye za pariki kugira ngo biteze imbere.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edourd Ngirente aganiriza abitabiriye inama
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente aganiriza abitabiriye inama

Yagize ati “Leta y’u Rwanda imaze gushora miliyoni 5.8 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 5.3 z’Amafaraga y’u Rwanda) kuva muri 2005, ashyirwa mu mishinga irenga 647 y’abaturage baturiye pariki z’igihugu”.

Ati “Gusaranganya umusaruro uturuka mu bukerarugendo, byavuye kuri 5% bigera ku 10% by’amafaranga yose yinjira muri 2017, agenerwa abaturiye pariki z’igihugu. Ayo mafaranga ni ayo kubongerera ubushobozi ngo biteze imbere bityo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza”.

Yakomeje avuga ko muri 2018-2019 honyine, imishinga nk’iyo yashowemo miliyoni 1.7 y’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 1.5Frw) mu mishanga 37, bikaba byariyongereye ku kigero cya 51% ugereranyije n’umwaka wa 2017-2918.

Minisitiri w’intebe Ngirente yavuze kandi ko mu byitaweho cyane hari ingagi zo mu Birunga, kugarura inkura muri pariki y’Akagera muri 2017 nyuma y’imyaka 10 zihacitse ndetse no kugarura intare mu Rwanda nyuma y’uko izari zihasanzwe zishwe mu myaka ya za 1990, ubu zikaba zirimo kongera kwiyongera.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Ati “Byaturutse ku mbaraga nyinshi twashyize mu guhagarika ubucuruzi butemewe, gucunga neza no kurinda iyangizwa ry’ibishanga”.

Minisitiri Ngirente yasabye kandi ibihugu bya Afurika muri rusange, gucunga no gufata neza umutungo kamere wa Afurika, ariko no kuwukoresha mu buryo buboneye kugira ngo uzanire iterambere ry’ubukungu abaturage ba Afurika.

Iyo nama y’iminsi ibiri yiswe ‘Business of Conservation Conference’, ibaye mu gihe u Rwanda rwari rukiva mu birori byo ‘Kwita Izina’ ku nshuro ya 19, aho hiswe amazina abana b’ingagi 25, umuhango wabaye ku wa gatanu tariki ya 06 Nzeri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka