Congo Brazzaville: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Brazaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye inama y’ihuriro ya gatanu ku ishoramari muri Afurika (Investing In Africa Forum).

Iri huriro rya gatanu ku ishoramari muri Afurika, rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guhindura ubukungu no guhanga imirimo mu bukungu bwa Afurika”.

I Brazaville, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba.

Banki y’isi ivuga ko Afurika ari wo mugabane urangwaho abantu bakiri bato benshi kandi biyongera vuba, ku buryo bazaba bageze kuri miliyari 1.3 muri 2030.

Kebera iyo mpamvu, Afurika ikeneye guhanga imirimo mishya miliyoni imwe buri kwezi, mu rwego rwo guhangana n’ubwo bwiyongere.

Iyi nama ya gatanu y’ihuriro ku ishoramari rya Afurika kandi iziga uburyo bwo kuzana impinduka mu bukungu, ndetse no guhanga imirimo mu bihugu bya Afurika.

U Rwanda na rwo rwashyizeho gahunda zo guhanga imirimo. Urugero, muri gahunda y’imyaka irindwi, hateganyijwe guhangwa imirimo idashingiye ku buhinzi miliyoni 1.5, izibanda ahanini mu rubyiruko, mu rwego rwo kurwanya ibura ry’akazi mu rubyiruko.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibura ry’akazi mu Rwanda ryari kuri 15% mu kwezi kwa Gicurasi 2019, rikaba ryari ryariyongereyeho 0,5% uhereye mu kwezi kwa Gashyantare 2019, kuko ryari kuri 14.5%.

Isesengura ku ibura ry’akazi hagati y’abagore n’agabo, hagati ya Gashyantare 2018 na Gicurasi 2019, rigaragaza ko ibura ry’akazi ku bagabo riri hejuru ho 1.8%, ugereranije no ku bagore nk’uko bigaragazwa na NISR.

Muri iri huriro rya gatanu ku ishoramari muri Afurika, abaryitabiriye bazanagira umwanya wo guhana ubunararibonye ku mikorere y’inzego z’abikorera n’iza Leta mu kuzamura ubukungu no guhanga imirimo.

Ihuriro ku ishoramari muri Afurika (IAF) ryashinzwe muri 2015 nk’uburyo bwo guhuriza hamwe imikoranire n’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.

Abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera baturutse ku isi yose, ibigo mpuzamahanga n’ibyo mu karere, n’abafatanyabikorwa mu iterambere bahurira hamwe buri mwaka, mu biganiro byimbitse, gusangira ubunararibonye, no kuganira ku mahirwe ari mu ishoramari, mu rwego rwo guteza imbere ishoramari n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.

Inama ya mbere y’iri huriro yabereye I Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2015, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira ti “Ubufatanye mu kwihutisha ishoramari no guteza imbere inganda muri Afurika”.

Inama ya kane y’iri huriro ari na yo iheruka yabereye muri Changsha mu Bushinwa mu mwaka ushize wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka