Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Kinyinya (The Kinyinya Park Estate Project) ugizwe n’inzu zigera ku 10,000 biteganyijwe ko zizuzura mu myaka ine iri imbere zikazaturwamo n’Abanyarwanda 50,000 ndetse zikazatanga akazi ku barenga 40,000 mu gihe cyo kubakwa.
Ikigo cyitwa ‘Rafiki’ giherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyatangiye kwigisha guhera tariki 19 Ukwakira 2020, kuko cyo ari ikigo mpuzamahanga kitagendera kuri porogaramu y’urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB).
Nyuma y’uko mu minsi ishize hatangajwe ingengabihe y’isubukurwa ry’amasomo, ubu noneho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo zo gusubira ku ishuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 16 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi kandi hakaba hakize umuntu umwe mu bari barwaye.
Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya #COVID-19.
Niba utuye i Kigali byagutangaza kumva ko umuceri n’ibishyimbo (cyangwa irindi funguro) bisigara ku isahani iyo urangije gufungura, bikusanyirizwa i Nduba buri munsi bikarenga toni 200, ni ukuvuga ibiro ibihumbi magana abiri (200,000kg).
Mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura amashuri, rurashimirwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), kubera uko rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, inkangu yangije umuhanda ahitwa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, bityo umuhanda Kigali- Karongi-Nyamasheke- Rusizi ukaba utari nyabagendwa.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwegereje abaturage bo mu Murenge wa Karago amazi meza, batandukana no kuvoma umugezi wa Nyamukongoro bamwe banenga ko ushyirwamo umwanda.
Umuhanzi wa hip hop Amag The Black, yagaragaje kutishimira abahanzi baharaye umuco wo kuririmba indirimbo yita ko zishishikariza abantu kwishora mu ngenso z’ubusambanyi, akavuga ko abahanzi bahisemo inzira yo koreka urubyiruko.
Mu gihe Leta yashyizeho gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, ubu umubare munini w’Abanyarwanda ukaba utunze inka, hari abagorwa no gusobanukirwa ubwoko bw’inka batunze bikaba byadindiza umusaruro zitanga bitewe no kudahabwa ibyo zikeneye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bishingira ku bakiri bato bigenda bigaragara hamwe na hamwe muri aka akarere, bikwiye gushyigikirwa kuko bitanga icyizere ku bihe biri imbere.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba hagaragaye ingona.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze Ntitenguha Arnaud, ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpibano akiba amabati afite agaciro ka 29,000,000 Rwf mu ruganda rwitwa TEMBO, ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bw’inkoko zo mu bwoko bwa SASO, nibura buri muryango ukagira inkoko eshanu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi hagamijwe iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, arizeza imiryango yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wiswe ‘Yerusalemu’ itarabona ubutaka bwo guhingaho ko mu minsi ya vuba baza kububona kuko bwamaze kuboneka.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakurikiranyweho gukora impushya z’impimbano zo gutwara ibinyabiziga. Abafashwe ni Bora Adam w’imyaka 25, Kalinijabo Francois w’imyaka 36, Murenzi Hamdun w’imyaka 45 na Uzamukunda Philomene ufite imyaka 45 (uyu yiyitaga (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu bane bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi kandi hakaba mu bari barwaye ntawakize.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko byakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu.
Mu gihe abamotari bakorera mu Karere ka Musanze bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo umutungo wabo ucunzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyamaze kuvumbura ko hari umuyobozi wa koperative yabo wanyereje amafaranga asaga miliyoni ebyiri.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.
Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kuri ubu ingo zisaga 67% ubu zifite amashanyarazi mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, zirimo 57% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari naho izigera kuri 10% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka (…)
Ubuyobozi bwAakarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko burimo kureba icyakorwa ngo abaturage bahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwemo, risubiranywe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Hari igihe wumva umuntu ukurikiranyweho icyaha ngo yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, hanyuma yashira wari witeze ko arekurwa, aho kugira ngo bibe, ikongera ikongerwa. Ese biba byagenze gute? Ese kuyongera hari ingingo z’amategeko biba binyuranyije na zo? Ni byo iyi nkuru isobanura, kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa (…)
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.
Petero Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yakatiwe gufungwa uburundu, nyua y’uko urukiko rwo mu Burundi rumuhamije ibyaha bine bifitanye isano n’urupfu rwa Ndadaye Merchior, na we wayoboye u Burundi.
Iyo uri mu Mujyi wa Kigali uva cyangwa ujya i Nyabugogo, biragoye ko wagera aho ujya utumvise bavuga kwa Rasta. Ni ahantu hamamaye kubera gukora inyunganirangingo ndetse haba ahantu ho kwifata neza.
Hashize iminsi hasohoka indirimbo zitandukanye, abazumva bakavuga ko harimo amagambo y’ibishegu cyangwa se amagambo y’urukozasoni, abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye ahubwo ko ari imyumvire y’abantu itandukanye.
Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert, yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’ab’u Burundi baziranye cyane, ku buryo ibibazo bagirana babyikemurira bitagombeye ko hari umuntu ubajya hagati.
Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.
Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwandanda Dr. Vincent Biruta n’uw’u Burundi Albert Shingiro, bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, avuga ko umuryango ari ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye, ariko yajegajega n’igihugu kiba kijegajega.
Umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Cap Vert wagombaga kuba tariki 13/11/2020 muri Cap-Vert wamaze kwigizwa imbere ho iminsi ibiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020, yemeje politiki yo gufasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugena amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri (duo practice) aho ashobora gukorera ibitaro bibiri bitandukanye.
Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Mbere muri Kigali Arena, ikipe ya REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 90 kuri 82.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 18 bashya banduye COVID-19, naho abandi 14 bakaba bakize kuri uwo munsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia n’intumwa ayoboye basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bugiye gukorana n’amakipe atatu yo mu Buholandi, ku bufatanye na Masita baheruka gusinyana amasezerano
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igiye gushyikiriza Umuryango w’Abibumbye (UN), raporo y’ibyakozwe kuva muri 2015 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko u Rwanda rwabisabwe.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Consolée Mukamana w’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko kuba mu itsinda rimwe n’abo bahuje ikibazo cy’ubukene bukabije, byamubashishije kubuvamo.
Minsitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko atewe impungenge no kuba indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Jerusalema’ irimo gutuma abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu duce tuberamo ibikorwa by’imyidagaduro.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, uvugwaho kuba yaramburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.