Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri mu icyenda aregwa

Ku wa kane tariki ya 29 Mata 2021, yiregura ku byaha icyenda aregwa n’ubushinjacyaha, Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri ariko na byo ahakana ibikorwa byabyo.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwa Nsengimana Herman wari umuvugizi wa FLN kuva muri Gicurasi 2019 kugera mu kwezi k’Ukwakira 2019, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakurikijeho kumva ubwiregure bwa Nizeyimana Marc.

Nizeyimana Marc yabanje kuba muri FDLR-FOCA nyuma akajya mu mutwe wa CNLD na yo yaje kwihuza n’indi mitwe bikabyara MRCD-FLN, yivugira ko yari umuyobozi w’ingabo wungirije, igice cy’Amajyaruguru.

Yemereye urukiko ko yinjiye mu mitwe itemewe ya FDLR-FOCA na MRCD-FLN ndetse n’icyaha cyo kuba mu mitwe y’iterabwoba ariko avuga ko atari azi ko ari iy’iterabwoba kandi ko yinjiye muri iyo mitwe kubera gushaka amaramuko.

Nizeyimana Marc yahakanye ibindi byaha birindwi ndetse n’ibikorwa byabyo asaba ko byaba gatozi ku bantu babikoze no ku muyobozi wabibatumyemo.

Ati “Mu gisirikare si nko mu gisivile, umuyobozi wungirije agendera ku byo umuyobozi mukuru yavuze ntacyo ahinduyeho kuko ni we unatanga amabwiriza. Hano hari abafatiwe mu bitero by’i Rusizi nihagira unshinja ko namuhaye amabwiriza ndaba mfatanywe igihanga ndabyemera”.

Naho kuba yarasabye imbabazi kubera ibikorwa by’iterabwoba byakorewe i Nyabimata no ku Kitabi byaguyemo abantu ndetse hakangizwa n’imitungo yabo, yavuze ko yabikoze nk’umuntu wababajwe n’uko abantu bapfuye kandi bigizwe n’abarwanyi b’umutwe wa FLN yabarizwagamo.

Umwunganira mu mategeko na we yasabye urukiko ko umukiriya we yagirwa umwere no ku byaba yiyemerera kuko igihe yari abirimo nta tegeko ryabihanaga.

Yanavuze ko ubushinjacyaha nta gikorwa gifatika kigaragaza uruhare rw’umukiriya we mu byaha byose aregwa bityo hatagenderwa ku byakozwe n’umutwe yabarizwagamo, ahubwo harebwa umuntu ku giti cye.

Urubanza rwasubitswe uwunganira Nizeyimana Marc agikomeza, ahanini asobanura ibijyanye n’amategeko ahanaguraho umurikiya we ibyaha, rukazasubukurwa ku matariki ya 06 na 07 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka