Perezida Ramaphosa yemeye ko ANC yananiwe gukumira ruswa

President wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president Jacob Zuma.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Yavuze ko ishyaka ANC ryari rikwiye gukora byinshi mu gukumira ruswa, kuko yatanze ubuhamya bwe mbere y’iperereza ry’ubucamanza risuzuma ibirego bya ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president w’icyo gihugu, Jacob Zuma.

Yavuze ko ishyaka rya ANC ritubahirije ibyifuzo by’abaturage ba Africa y’Epfo mu gushyira mu bikorwa inshingano, akavuga ko ruswa yatesheje agaciro amategeko.

Ati "Twese twemera ko uyu muryango washoboraga kandi wagombye gukora byinshi mu gukumira ikoreshwa nabi ry’ubutegetsi no kunyereza umutungo wasobanuye igihe cyo gufata Leta".

President Cyril Ramaphosa yabivugiye imbere ya komisiyo nk’umuyobozi wa ANC bikaba biteganyijwe ko ubuhamya bwe bukomeza.

Atangira ubuhamya bwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yavuze ko ishyaka rya ANC rizagerageza kugaragaza ibibazo byabaye kugira ngo ababikoze babiryozwe.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru, kivuga ko uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yashinjwaga ruswa ijyanye n’amasezerano y’intwaro yo mu 1990.

Akurikiranyweho ibyaha 16 birimo ibya ruswa, ubujura buciye icyuho, uburiganya no kunyereza amafaranga, bikaba kandi byaragarutsweho mu 2016.

Bwana Zuma wirukanwe ku mirimo ye muri Gashyantare 2018 ahakana avuga ko nta kosa na rimwe yigeze akora ndetse ko ibyaha aregwa atigeze abikora ahubwo ari ibyaha bifitanye isano na politike.

Icyo gihe abamushyigikiye bazengurutse mu mujyi berekana ko arengana, mu gihe abamunenga batekereza ko ibikorwa by’urukiko bitagiraga vuba ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Amasezerano ku bijyanye n’intwaro yabaye mu 1999, umwaka Bwana Zuma yavuye ku kuba Minisitiri aba visi perezida.

Umujyanama we mu by’imari, Schabir Shaikh, yahamijwe icyaha cyo gushaka kwaka ruswa mu izina ry’ikigo cy’intwaro cy’u Bufaransa maze afungwa mu 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka