Menya akamaro ko kurya ubunyobwa ku buryo buhoraho

Ubunyobwa bubarirwa mu muryango umwe n’ibihingwa nk’amashaza n’ibishyimbo, n’ubwo ubunyobwa ku rundi ruhande ari ikinyamavuta mu gihe ibyo bindi bitari ibinyamavuta.

Ubunyobwa kandi bushobora kuribwa ari bubisi, bukaranze, kubutekamo igikoma cyangwa se kubuteka mu bindi biribwa nk’uko bisobanurwa n’urubuga https://www.leral.net.

Hari kandi amavuta y’ubunyobwa, akaba ari amwe mu mavuta meza akomoka ku bimera kandi arinda indwara zitandukanye harimo iz’umutima nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye.

Ubushakashatsi (Une étude Clinique), ku bantu bakunda kurya ubunyobwa ku buryo buhoraho, bwagaragaje ko bifasha mu gutuma amaraso atembera neza mu mubiri, ibyo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kurya ubunyobwa ku buryo buhoraho byagabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe kubera ‘phytostérols ziboneka mu bunyobwa.

Mu bindi byiza byo kurya ubunyobwa ku buryo buhoraho nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni uko bigabanya ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Diabète de type 2), cyane cyane ku bagore, bitewe n’uko ubunyobwa bukungahaye ku butare bwa ‘magnésium’ n’ibyitwa ‘fibres’, ibyo byombi bikaba bigira akamaro mu gukumira diyabete. Kurya ubunyobwa kandi ngo bifasha umwijima gukora neza no kugira ubuzima bwiza.

Ubunyobwa bwigiramo ubutare na Vitamine bitandukanye harimo Zinc, Manganèse, Cuivre, Vitamine B1 na B3, hari kandi vitamine B5 na B6 Phosphore, Magnésium, Vitamine E, Potassium, Fer, Sélénium, ibyo byose bikaba ari ngombwa mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu muri rusange.

Ubunyobwa kandi bwigiramo ibyitwa ‘Folate’ cyangwa se ‘vitamine B9’, iyo ikaba igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’utunyangingo dutandukanye tw’umubiri w’umuntu, harimo za ‘globules rouges’.
Iyo vitamine kandi igira uruhare mu mikorere myiza y’imitsi yo mu mubiri w’umuntu ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri no komora inguma cyangwa ibisebe.

Kuko iyo Vitamine B9 iboneka mu bunyobwa igira uruhare mu iremwa ry’utunyangingo dushya, kurya urugero rukwiriye rw’ubunyobwa ni byiza ku mugore utwite kuko bifasha mu mikurire myiza y’umwana uri mu nda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka