Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta Taxi Voiture cyangwa moto yemerewe gutwara abagenzi ibavana mu Mujyi wa Kigali ibajyana mu Ntara, ndetse ntayemerewe kubavana mu Ntara ibinjiza mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 70 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi batatu bakize.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barenga ibihumbi 57 barishimira ko begerejwe amazi meza, ubu bakaba basigaye bavoma hafi y’aho batuye.
Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’ iherereye ahitwa Downtown, hafatiwe abasore n’inkumi 27 bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telephone n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta H. Fore amushimira uruhare rw’uwo muryango mu kwita ku iterambere ry’abana muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abacuruzi ba magendu binjiraga mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba bacuruzi bari bafite imifuka 3 yuzuyemo amavuta yaciwe mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ayo mavuta iyo uyisize ahindura uruhu bikarugiraho ingaruka. Bari banafite kandi ibalo y’imyenda ya caguwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Janvier Gashema, arasaba abaturiye Ishyamba rya Nyungwe kuyibungabunga, kuko abayigabiza bayishakamo imibereho batatuma imara umwaka itarashiraho, kandi bagahomba umumaro yari ibafitiye.
Itsinda rya mbere ry’impunzi z’Abarundi 493 ryakiriwe n’abayobozi mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, ihererekanya ryabo n’abayobozi bo mu Rwanda rikaba ryabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.
Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić watoje APR FC mu mwaka wa 2018/2019 akaza kwirukanwa, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania.
Umuforomo wa mu Kigo cy’ubuvuzi mu Bwongereza wakoreweho igerageza rw’urukingo rwa Covid-19 muri Oxford, avuga ko urukingo rushobora kuba rwabonetse mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare bavuga ko banejejwe n’icyemezo cyo kugabanya isaha yo gusubira mu ngo ndetse n’icyo guhagarika ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali.
Muri Afurika y’Epfo hatangijwe ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid-19, hagamijwe kureba niba urukingo rwagaragaje ko rufite umumaro mu bindi bihugu nk’ibyo ku mugabane w’Uburayi, ruzawugira no mu Banyafurika.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nyarusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020 ahagana saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe abandi barakomereka.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 47 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu 53 ari bo bakize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje gahunda y’imyaka itanu (2020/2021-2024/2025) igamije kuvugurura imikorere y’amakoperative no kuyahindura ibigo binini mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase atangaza ko mu byumweru bine inzego z’ibanze zikorana n’inzego z’umutekano zahagaritse abantu ibihumbi 56 batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umunya-Australiya Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko yemeye ko yishe abantu 51, agerageza kwica abandi bantu 40, kongeraho icyaha kimwe cy’iterabwoba.
Ku isi hari amadini n’amatorero atandukanye yigisha imigenzo n’imyemerere mu buryo bunyuranye. Hari abavuga ko Imana ari imwe rukumbi, abandi bakagira ibintu bitandukanye bita Imana zabo.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenyesheje abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bakwiye gutega imodoka hakiri kare.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda bize muri icyo gihugu, begeranyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 22 (22,673,000 Frw) bayaguramo ibiribwa byo guha abarimu bashonje bo mu Karere ka Gasabo.
Nyuma y’aho bamwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zifatiye icyemezo cyo gutaha iwabo ku bushake, hari bamwe muri zo batarizera umutekano mu gihugu cyabo bakavuga ko bazataha bamaze kumva uko abagiye mbere bakiriwe.
Umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste umaze umwaka akinira ikipe ya KMC, yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.
Umuyobozi wa kompanyi itunganya imyanda no kubungabunga ibidukikije RPE (Recycing Protecting Environment) Hakizimana Gilbert ukoresha ikimoteri rusange cy’Akarere ka Nyagatare, avuga ko gutinda guhemba abakozi byatewe n’uko ibyo akora bitari byatangira gutanga umusaruro ku buryo bimusaba gushaka ubushobozi ahandi.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, yahagaritse ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse.
Umunyarwanda Kevin Monnet-Paquet ukinira ikipe ya Siant Etienne yo mu Bufaransa, aratangaza ko yiteguye gukjinira Amavubi ndetse akazanagira igikorwa akorera mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), bahaye imiryango itari iya Leta (CSOs) 65 inkunga irenga miliyari imwe na miliyoni 700 yo kwita ku baturage.
Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) mu Rwanda cyanditse inkuru ivuga ko interineti ikigo AC Group cyashyize mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari baringa.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye harimo ikivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Igihugu cy’u Burundi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), biteguye gufasha mu gikorwa cyo gutahuka ku bushake kw’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 88 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu bane ari bo bonyine bakize.
Inzego nkuru z’iperereza mu ngabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zatangiye ibiganiro bigamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka itanu umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo agatotsi.
Umuhuzabikorwa w’umushinga RWB (Rwanda Resources Board) Munyandinda Vital arizeza abaturage bakoze ibikorwa byo gukonorera ibiti no gutema ibihuru bibikikije mu tugari 5 mu mirenge ya Karama na Gatunda ko bazishyurwa amafaranga yabo kuko bamaze kwandikira rwiyemezamirimo bamusaba kubishyura atabikora bakaba ari bo babishyura (…)
Mu kwamamaza umugabo we, Melania Trump yavuze ko Amerika ikeneye kongera gutora Donald Trump kugira ngo ayobore indi manda y’imyaka ine iri imbere. Ni nyuma y’uko benshi bakomeje kumushinja kuba ntacyo arimo gukora mu guhagarika icyorezo cya Covid-19 kimaze Abanyamerika benshi.
Major General Aloys Ntiwiragabo yatahuwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye. Icyo kinyamakuru giherutse gutangaza ko cyamubonye mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mu Bufaransa. U Rwanda rwatangaje ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Mu rurimi rw’Ikinyarwanda harimo amagambo yatangiye gukoreshwa kuva kera, ku buryo hari abashobora kuba bibwira ko ari Inkinyarwanda cy’umwimerere, cyangwa se batazi inkomoko yayo.
Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera.
“Ubuzima Bwiza” ni cyo kintu cya mbere mu nkingi eshanu z’icyerekezo 2050 u Rwanda rwatangije uyu mwaka, kugira ngo igihugu kigere ku bukungu buciriritse.
Komite ya Kiyovu Sports iriho ubu irateganya kuba yafata umwanzuro wo kwegura mbere y’amatora, kubura ibitagenda muri iyi kipe.
Mu gihe ibihugu byinshi bigihanganye n’icyorezo cya covid-19 cyatumye za Leta zifata icyemezo cyo gufunga amashuri igihe cyitazwi, igihugu cya Kenya kiri mu bya mbere byatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2020 wabaye impfabusa.
Umushinga uteza imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV-HORTINVEST), uvuga ko abahinga banacuruza ibyo bihingwa babuze inkunga kubera kutamenya imicungire y’imishinga yabo.
Harry Maguire kuri ubu uri mu gihugu cy’u Bugereki aho yari yagiye mu biruhuko, yakatiwe igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10, nyuma yo gushinjwa ibyaha bitatu birimo gukubita abashinzwe umutekano, kubatuka no kugerageza gutanga ruswa yitwaje ubwamamare bwe ngo arekurwe.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), wahagaritse igihugu cya Mali muri uyu muryango, ndetse kivanwa no mu nzego zawo zose. Uyu muryango kandi wasabye abasirikare bahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta guhita bamurekura byihuse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibagiro rihuzuye rizajya ritunganyirizwamo inyama zoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo, ziriho ibirango by’uko ziturutse mu Karere ka Ruhango.
Igihugu cya Afurika y’Epfo gifite abarwayi n’abapfuye benshi muri Afurika bazize COVID-19 cyafunguye amashuri.
Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwamaze gutandukana n’umukinnyi Mutabazi Yves nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya iyi kipe yifuzaga kumwongerera.
Lionel Messi yandikiye ibaruwa ikipe ya FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 231 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 21 bakize.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, tariki ya 23 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ndagijimana Ildephonse amaze gutema ibiti 14 mu ishyamba rya Leta agiye kubitwikamo amakara.