Mukandutiye ni we washishikarije abana kujya mu mitwe y’iterabwoba – Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko umugore witwa Mukandutiye Angelina ari we washishikarije abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure kujya mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.

Mukandutiye yari ashinzwe gushishikariza abana kujya mu mitwe y'iterabwoba
Mukandutiye yari ashinzwe gushishikariza abana kujya mu mitwe y’iterabwoba

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Mukandutiye Angelina ari we washishikarizaga abana batarageza imyaka y’ubukure kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Angelina Mukandutiye aregwa icyaha kimwe rukumbi cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN, cyane cyane gushishikariza abana b’abakobwa kujya muri uwo mutwe.

Abazwa mu bugenzacyaha, Mukandutiye ngo yiyemereye avuga ko yabaye mu mutwe wa CNLD wihuje n’indi bikabyara MRCD-FLN, nka komiseri ushinzwe iterambere ry’umuryango by’umwihariko iterambere ry’umwari n’umutegarugori.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Mukandutiye ngo gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare cya FLN yabitewe ahanini ni uko ngo na we yakuze akunda igisirikare ntibyamukundira kukibamo anacyoherejemo umukobwa arabyanga.

Buti “Mu mvugo yiyemereye ko yakuze akunda igisirikare ariko ntibyakunda kubera ko abakobwa batapfaga kubona ayo mahirwe, yanabisabye umukobwa we ariko aramwangira ahitamo kubishishikariza abandi harimo abana”.

Mu mvugo y’uwitwa Asifiwe Marie Claire, yabwiye Ubugenzacyaha ko Mukandutiye ari we wazaga mu ngo iwabo akabandika ndetse akanabashishikariza kujya mu gisirikare cya FLN.

Nyirahabimana Donatille nawe ngo yabwiye ubugenzacyaha ko ajya kujya mu gisirikare cya FLN yabishishikarijwe na Mukandutiye maze aremera akijyamo ku myaka 15 kandi ntiyakabyanze kuko ngo byari ku gahato.

Mukandutiye n'abo bareganwa
Mukandutiye n’abo bareganwa

Urwo rubanza kandi hagaragayemo abari abasirikare barimo Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Rukundo John Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Eyamusimba, Nirora Marcel alias Bama Nicolas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda Andre, Hakizimana Theogene na Ndagijimana Chretien, umuhungu wa General Wilson Irategeka.

Aba kandi biyongera ku barezwe mbere barimo Nsengimana Herman, Nsabimana Callixte ndetse na Bizimana Cassien alias Passy na Nizeyimana Marc bayoboye ibitero by’i Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndagaya uwo munu wishe bagenzibe abahora u busa

Nsabimana eric yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka