Marina yiyongereye ku bahanzi bamaze gusezera muri The Mane

Umuhanzikazi Marina wari usigaye mu nzu ifasha abahanzi The Mane Music Label na we yasezeye muri iyi nzu.

Asezeye akurikira abandi bahanzi barimo Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri yo, Jay Polly na Safi Madiba baserukiye abandi kugenda.

Marina
Marina

Umwe mu bahanzi basigaye muri iyi nzu ifasha abahanzi ni Calvin Mbanda na we udafite amasezerano.

Mu ibaruwa Marina yashyize ahagaragara asezera, yagaragaje ko ashimira iyi nzu yamubaye hafi mu rugamba rw’umuziki, ariko avuga ko atakiri mu bo iyi nzu ireberera inyungu. Yagize ati "Ndabizi ko bitoroshye, kandi sinatekerezaga ko iki gihe kizagera ngo dutandukane, mu gihe nzirikana uburyo mwanyitangiye mu ntambara zikomeye."

Marina ashimira uruhare rwa The Mane mu kumuteza imbere kuko yiyemerera ko hari byinshi yayungukiyemo, akavuga ko kuva tariki 21 Mata 2021 yahagaritse amasezerano yari afitanye na The Mane.

Marina wanditse ibaruwa isezera kuwa 28 Mata, akurikiye Gahunzire wanditse asezera kuwa 19 Mata 2021. Gusezera kwa Gahunzire kwahise gukurikirana byihuse no gusezera kwa Queen Cha, umwe mu bahanzi bari barambye muri iyi nzu ya The Mane na we yashyize hanze.

Marina asezeye atubahirije amasezerano yari yarasinyiye yo kuyikoreramo imyaka 10.

Queen Cha na Marina bari bamaze imyaka itatu muri The Mane ariko bakaba bayisohotsemo bavuga ko babitewe n’impamvu zabo gusa bamwe mu bakurikirana muzika bakavuga ko haba hari indi nzu ibashaka.

The Mane yamenyekanye mu mwaka wa 2017, ubu abahanzi bayikoreramo basezeye mu gihe nyirayo abarizwa muri Amerika.

Nyiri The Mane witwa Mupenda Ramadhan wamenyekanye ku izina rya Baad Rama n’ubwo izina rye ritari rizwi mbere muri muzika yo mu Rwanda, yatangije inzu itunganya umuziki nk’umuntu uzi imvune z’abahanzi mu bihe bigoye bya muzika mu Rwanda.

Atangiza inzu itunganya umuzika yafatwaga nk’umunyamahirwe ubwo yasinyishaga amasezerano Marina, Safi Madiba, Queen Cha na Jay Polly benshi bahise babona ko iyi nzu ifite umugisha, ariko bongera kuyisohokamo batayimazemo kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka