Kunywa akayiko k’amavuta ya ‘Olive’ mbere yo kurya byakurinda kurwara ikirungurira

Amavuta ya Olive, ni amavuta agenda yinjira mu buzima bw’abantu batandukanye, cyane ko bivugwa ko arinda umuntu kurwara ikirungurira, ariko hari n’abatazi akamaro kayo.

Amavuta ya olive afitiye akamaro kanini umubiri
Amavuta ya olive afitiye akamaro kanini umubiri

Amavuta ya Olive agira ibinure kimwe n’andi mavuta, ariko ibyo binure byo mu mavuta ya Olive bigogorwa vuba, ku buryo bidatinda mu gifu nk’uko bigenda ku yandi mavuta atandukanye.

Nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://consomouslim.com, kunywa akayiko gato k’amavuta ya olive mbere yo kurya, bifasha abantu bakunda kurwara ikirungurira kenshi. Ayo mavuta kandi afasha abantu bagira ikibazo cya aside nyinshi mu gifu.

Amavuta ya Olive afasha umwijima gukora akazi kawo neza uko bikwiriye kuko ayo mavuta atagira ibinure bibi bya ‘cholesterol’, bituma atongera ibyago byo kugira utuntu tumeze nk’utubuye twipfundika mu mwijima.

Kuba amavuta ya Olive yihutisha igogora ry’ibyo umuntu yariye, bifasha n’amara gukora neza, kuko n’ibisohoka mu gihe umuntu ajya kwituma bisohoka neza.

Ayo mavuta kandi afasha mu gukumira indwara z’umutima, kuko afasha mu kuzamura ingano y’ibinure bikenewe mu mubiri, akagabanya ibinure bibi bitera indwara zitandukanye harimo n’iz’umutima.

Kubera ko amavuta ya Olive afite umwihariko wo kuba akungahaye cyane kuri vitamine E, bituma afasha imitsi y’imijyana y’amaraso (arteres) gukora neza. Ayo mavuta kandi afasha n’indi mitsi y’umubiri w’umuntu gukora neza, bikanamurinda indwara ya ‘thrombose’ ituma amaraso yipfundika mu mutsi agasa n’akoze akabuye mu mutsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye mu bijyanye na kanseri y’ibere bugatangazwa muri ‘Journal of National cancer Institute’ bwagaragaje ko kunywa akayiko gato ka garama 10 (10g) k’amavuta ya Olive bigabanya 25% y’ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Kuri urwo rubuga bavuga ko amavuta ya olive ashobora gutekeshwa ibiryo ariko ashobora no kongerwa ku biryo byamaze gushya, kuyashyira muri ‘salades’ z’imboga zitandukanye n’ibindi.

Ku rubuga https://www.healthline.com, bavuga ko kurya amavuta ya Olive byagabanya ibyago byo kurwara indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (diabete type 2).

Amavuta ya Olive kandi ngo afasha mu kurwanya indwara ya ‘Alzheimer’ iterwa no kwangirika k’ubwonko, ikajyana no gutuma umuntu yibagirwa cyane.

Ayo mavuta kandi akumira ibibazo byo guturika imwe mu mitsi y’ubwonko (strokes), bitewe no kuba amaraso atagera ku bwonko uko bikwiye, bitewe no kwipfundika kw’amaraso mu mitsi cyangwa se kuva gukabije kw’amaraso.

Amavuta ya Olive kandi arinda umubyibuho ukabije ‘obesity’ kuko ntiyongera ibiro, ahubwo ngo kuyarya ku buryo bukwiriye bifasha mu kugabanya ibiro. Ayo mavuta kandi ngo ni ‘anti-inflammatory’ ni ukuvuga ko arinda umuntu kubyimbirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ikibazo ku bantu b arwaye nerf sciatique bokora iki?; isalade bategura iyahe kandi boyitegura bate?

ndayongeje yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Umuntu urwaye nerf sciatique yayakoresha ate?

ndayongeje yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ese ubwoko ubwaribwo bwose bwa olive oil ( refined olive oil, pamace Olive oil,extra virgin olive oil nizindi) wabukoresha ubunkwa cg hari ayo guteka nayo kunkwa mufashe kuko simbisobanukiw neza murakoze

Niyomufasha Thamar yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

None buri ubwoko bwose bwamavuta ya elayo buravura izondwara canke hari ubutabasha kuvura?

Fabrice ndihokubwayo yanditse ku itariki ya: 1-01-2023  →  Musubize

ESE ubwoko bwose bwamavuta ya Elayo buravura cangwa hariho ayatavura???

2. ESE ubwoko bwamavuta ya Elayo bwaba ari bungahe???

Adolphe yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ese ubwoko ubwaribwo bwose bwa olive oil ( refined olive oil, pamace Olive oil,extra virgin olive oil nizindi) wabukoresha ubunkwa cg hari ayo guteka nayo kunkwa mufashe kuko simbisobanukiw neza murakoze

Niyomufasha Thamar yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Aya mavuta ntacyo yatwara umugore utwite?Niba agabanya umubyibuho Kandi umugore utwite adakeneye kugabanya ibiro ntacyo byakwangiza kuri we no Kuwo atwite?
Murakoze.

Umuhire Claudine yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka