Abajura batobora inzu bugarije umujyi wa Musanze

Abenshi mu batuye umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’ubujura buri gufata indi ntera aho ubyutse mu gitondo agasanga inzu ye itatobowe yiruhutsa, abaturage bakavuga ko basigaye bararana ubwoba.

Ni ubujura buri kuzamura urwego mu makaritsiye anyuranye agize umujyi wa Musanze, by’umwihariko mu duce tunyuranye two mu mirenge nka Cyuve, Muhoza na Musanze turimo Yawunde, Gashangiro, Susa n’ahandi.

Mu baganiriye na Kigali Today batoborewe inzu bakibwa, bavuga ko abo bajura bafite amayeri anyuranye aho mu gutobora inzu babanza kuvoma amazi bakagenda basuka ku matafari, ari na ko bagenda basenya ayo matavari bakora umwobo binjiriramo bajya kwiba ibiri mu nzu ibyo bakabikora mu ijoro cyane cyane mu gihe imvura igwa.

Murenzi Innocent wo mu ikaritsiye ya Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, umwe mu bo abajura bamaze gutoborera inzu bakamwiba, avuga ko ubwo bujura bukabije muri ako gace, dore ko atari we gusa batoboreye inzu, ahubwo ngo hari n’abaturanyi be babiri bakoreye ubwo bujura mu cyumweru kimwe.

Ati “Hashize iminsi itageze mu cyumweru batoboye inzu y’umugabo utuye munsi y’iwanjye w’umuganga, ndetse ni nabwo bari bamaze gutobora inzu y’umugabo utuye hirya y’iwanjye na we bamucucura ibyari mu nzu byose, none dore nanjye nyuma y’umunsi umwe bansanze mu nzu bamaze kuyitobora mbumvise birukankana bike bari bamaze gufata.”

Ngo mu mayeri y’abo bajura, iyo bamaze gusohora ibintu mu cyumba babanza gufungirana abari mu nzu kugira ngo bagende batuje nta bwoba bw’inkurikizi, kandi ngo uko gutobora bakabikorana ubuhanga nk’uko Murenzi akomeza abivuga.

Ati “Tekinike bakoresheje batobora inzu yanjye, baragiye mu musarani bazana akabido bavoma amazi kuri robine iwanjye, bakagenda batera amazi ku gikuta bagenda bapfumura, barapfumura baba bageze mu nzu bahingukira ku cyumba cya sitoke batangira gupakira amateremuzi, bajya n’ahabikwa inkweto bamaze gutwara inkweto zanjye enye n’eshanu za Madamu mba nabumvise”.

Arongera ati “Bumvise nkinguye bahise bafunga urugi rwa sitoke nari mfite inkoni n’umuhoro, bakimara kunkingirana basohokera muri wa mwobo bacukuye bajyana inkweto umunani na teremusi enye zarimo icyayi n’amazi”.

Ati “Na televisiyo bari kuyitwara ni uko nabatesheje batarinjira mu ruganiriro. Si njye gusa kuko hari undi muganga utuye munsi y’iwanjye bari bamaze iminsi mike na we bamutoboreye inzu, ndetse hari n’undi muturanyi wo hirya y’iwanjye na we bari bapfumuye inzu ye ku wa Mbere”.

Murenzi avuga ko nyuma y’uko abatesheje yahamagaye abashinzwe umutekano, ngo ni bo baje batabaye baramukingurira, dore ko abajura bari basize babafungiranye atabasha kubona aho anyura.

Mugenzi we na we uherutse gutoborerwa inzu bamwiba ibintu by’agaciro k’ibihumbi 600 birimo na televiziyo, yavuze ko ubwo bujura bwamuteye ubukene bukabije.

Ati “Abana ni bo batubwiye ko twibwe ubwo babyukaga mu gitondo bitegura kujya ku ishuri, bagiye kureba telemusi ngo bafate igikoma barayibura bakeka ko bayiraje muri salon, bakigera aho muri salon babona icyobo ku rukuta rw’inzu babura televisiyo, ni bo batubwiye ko batwibye.”

Abo baturage baravuga ko bahangayikishijwe n’ubwo bujura, dore ko akenshi abo bajura ngo baza bitwaje ibyuma n’intwaro gakondo ku buryo uwo baje kwiba ashobora no kuhasiga ubuzima.

Murenzi ati “Baza bafite ubugome bukabije ku buryo banahitana umuntu. Baza kunyiba bishe ibyuma bifunze amadirishya yo mu bubiko (stock) bakoresheje ibiti by’ingeri biringaniye, bakanda ibyo byuma byo muri stock barabituritsa. Ubona ibyo babikorana ubugome bukabije ku buryo bakwica n’umuntu, dore ko akenshi baza kwiba imvura igwa, ntabwo ari abantu bo kuba mu Banyarwanda”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ikibazo cy’abajura gikomeje gufata indi ntera aho buri gufata ingamba zinyuranye, bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, abivuga.

Agira ati “Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, hari gufatwa ingamba zinyuranye hifashishijwe inama y’umutekano itaguye n’iyaguye, buri murenge ufite ijambo mu nama y’umutekano yaguye, aho imirenge yose yakoze urutonde rw’ibihazi n’abajura bose barazwi. Twashoboye kubona urutonde rw’abantu 317 ariko bagenda bacibwamo ibyiciro binyuranye, ba bandi bagomba guhita bakurikiranwa bagafatwa bagashyikirizwa inkiko, abakwiye kuganirizwa bakaba bahinduka bakaganirizwa binyuze muri Transit center”.

Uwo muyobozi avuga ko, mu rwego rwo guhangana n’abo bajura bakomeje kwiyongera muri iyi minsi hashyizweho gahunda yo kugenzura amarondo mu midugudu, barushaho kunoza imikorere y’amarondo kandi bahanahana amakuru ku buryo ngo biri gutanga umusaruro kuko ngo abo bajura bakomeje gufatwa umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka