Chad: Batanu baguye mu myigaragambyo yo gusaba ko ubutegetsi busubira mu maboko y’Abasivili

Muri Chad, bamwe bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yahuriwemo n’abantu ibihumbi badashyigikiye Leta y’inzibacyuho yashyizweho n’igisirikare, igashyira umuhungu wa Perezida ku butegetsi nyuma y’uko Perezida Idriss Deby arashwe n’inyeshyamba za ‘FACT’ zirwanya ubutegetsi bwa Chad, bikamuviramo urupfu mu cyumweru gishize.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi basabye abaturage kwigaragambya n'ubwo imyigaragambyo itemewe
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye abaturage kwigaragambya n’ubwo imyigaragambyo itemewe

Ejo ku wa gatatu tariki 28 Mata 2021, Guverinoma iyoboye n’igisirikare muri Chad, yavuze ko nibura abantu batanu, ari bo bamaze kugwa mu myigaragambyo, ariko umwe miryango itegamiye kuri Leta wo muri icyo gihugu wavuze ko hamaze gupfa abantu icyenda, barindwi bakaba baraguye mu Murwa mukuru wa Chad abandi babiri mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Chad (The Chadian Convention for the Defence of Human Rights), wavuze ko abantu bagera kuri 36 bamaze gukomerekera muri iyo myigaragambyo naho abagera kuri 12 bo bakaba bamaze gufatwa bagafungwa.

Ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi muri Chad ryahamagaje imyigaragambyo nubwo yari ibujijwe. Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abagiragambyaga mu Murwa mukuru wa Chad N’Djamena, ariko hari n’abandi bigaragambya mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abigaragambya babaga bafite ibimenyetso, ibipapuro bigaragaza ko bashaka ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’Abasivili. Abagaragambya banatwitse sitasiyo ya lisansi, batwika amapine hirya no hino mu Mujyi wa N’Djamena.

Igisirikare cya Chad cyatangaje urupfu rwa Perezida Deby ku wa 20 Mata 2021, nyuma y’uko yari yakomerekeye mu bikomeye mu gikorwa cyo gusura ingabo zari ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba zarwanyaga bwe. Iryo tangazo ryasohotse nyuma y’amasaha make byemejwe ko Perezida Deby ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye muri ntangiriro z’uko kwezi kwa Mata 2021.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Deby, Igisirikare cyahise gishyiraho Inama y’abagomba kuyobora Chad gihe cy’inzibacyuho y’amazi 18, nyuma hakazabaho andi matora, Igisirikare kandi cyashyizeho umuhungu wa Perezida Deby, Mahamat Idriss Deby, ufite imyaka 37 y’amavuko ko abe Perezida wa Chad muri ayo mezi 18 y’inzibacyuho.

Uko gushyira umuhungu wa Deby ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se, byamaganywe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad ndetse n’inyeshyamba zirwanya ubutetsi bwa Chad.Inyeshyamba zahise zitangaza ko zizatera Umurwa mukuru wa Chad kuko Guverinoma iyobowe n’igisirikare muri Chad yari imaze gutanga ko nta biganiro izagirana n’izo nyeshyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka