Yafashwe akekwaho kwiba umwana kugira ngo aramire urushako rwe

Polisi yo mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yafashe uwitwa Anjelina Masumbuko bivugwa ko afite imyaka 17, akaba atuye mu Mudugudu wa mkazi wa Nasarwa- Bugulula Geita, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana muto.

Biravugwa ko uwo Masumbuko yafashe uwo mwanzuro abitewe no kugira ngo aramire urushako rwe, nyuma y’uko umugabo we ngo yahoraga amubwira ko ashaka umwana, kandi uwo Masumbuko ntahite abona urubyaro.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ muri Tanzania ku wa 28 Mata 2021, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Geita, Henry Mwaibambe, yavuze ko Masumbuko Anjelina yafashwe tariki 22 Mata 2021, agafatwa afite uwo mwana yibye.

Umwana yibye yamutwaye tariki 12 Werurwe 2021 saa munani z’ijoro amuvanye aho umubyeyi we Juliana Mlichades yari yamuryamishije, amutwara atamubwiye.

Bivugwa ko Juliana akimara kubyara, Masumbuko yatangiye kumwimenyereza akajya amufasha mu bintu bitandukanye, umunsi rero igikorwa cyo kwiba uwo mwana cyabayeho, ngo Juliana yaryamishije umwana we mu nzu, arasohoka nyuma agarutse aramubura, umuntu wa mbere yaketse ko yamwibiye umwana akaba ari uwo Masumbuko.

Umuyobozi wa Polisi Mwaibambe yagize ati “Umwana twahise tumujyana kwa muganga kugira ngo asuzumwe niba nta kibazo afite, ariko basanze ubuzima bwe bumeze neza rwose, ndetse yamaze gushyikirizwa nyina, naho Anjelina we aracyabazwa na Polisi, nyuma akazagezwa imbere y’urukiko isaha iyo ari yo yose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka