Polisi yafashe ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe, hanyuma agahita atoroka.

Byabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje aya makuru, ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Bivugwa ko uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kumarira umutungo w’urugo.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we Nyirabajyambere Vestine abigambiriye, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushwana ndetse n’ubwicanyi bw’abashakanye,ahanini biterwa n’ubusambanyi.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kubana akaramata kandi bakundana.Leta cyangwa amadini,ntabwo bishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye.UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana bose,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Ijambo ryayo rivuga.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.Abazarokoka kuli uwo munsi bazabana akaramata,bakundana.

nziboneraq yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka